Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amasomo by’abanyeshuri 120 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy (GHA), aho basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, umurava no gukorera abandi.
Uyu muhango wabaye ku wa 6 Kamena 2026 muri Kigali Convention Centre, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Green Hills Academy, Faustin Mbundu, abarimu, ababyeyi n’inshuti z’iri shuri.
Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr. Daniel Hollinger, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo ku rugendo rwabo rwabaranze n’umuhate, agaragaza ko ari bo banyeshuri benshi barangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri iri shuri kuva ryashingwa.
Yagize ati: “Byari iby’agaciro n’icyubahiro gukorana namwe muri iyi myaka ishize. Twabigiyeho byinshi kandi twishimira intambwe zidasanzwe mwagezeho.”
Dr. Hollinger yabasabye gukomeza kugendera ku ndangagaciro bahakuye zirimo ubunyangamugayo, kugira amatsiko yo kwiga no kutagira uwo baheza muri sosiyete.
Yagize ati: “Intsinzi nyakuri ntishingira gusa ku byo umuntu yigejejeho, ahubwo ireberwa ku ruhare yagize mu guteza imbere abandi. Mwamaze gukora byinshi bifitiye akamaro sosiyete kandi twizeye ko muzakomeza kubikora.”
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Green Hills Academy, Faustin Mbundu, yashimiye abanyeshuri kuba barahesheje ishema ababyeyi n’abarimu babo, abasaba gukomeza kugira umurava no guharanira kugera ku ntego zabo.
Ati: “Ndifuza ko uyu munsi wababera urwibutso rw’akamaro ko gukora cyane. Ujye uhora ubibutsa ko umurava n’ubwitange bitanga umusaruro mwiza.”
Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo na Zaina Amri Sued, umwe mu barangirije muri Green Hills Academy mu myaka 21 ishize, ubu akaba akorera BK Foundation mu rwego rushinzwe gahunda z’iterambere rirambye.
Yasabye abanyeshuri barangije amasomo kwigirira icyizere no kubaka ejo hazaza habo ku ndangagaciro nziza n’imyitwarire myiza.
Ati: “Uko mwaba mwarize neza kose, imyitwarire yanyu ni yo izagira agaciro gakomeye kurusha ibindi. Mugire intego ariko munagire ubuntu, mwubahe abantu kandi mubafashe kubera ko ari abantu.”
Green Hills Academy yashinzwe mu 1997, ubu ikaba ifite abanyeshuri barenga 2.400 biga mu byiciro bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye higa abanyeshuri basaga 650.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashinze iri shuri, akaba azwi cyane ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi no gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.






Zaina Amri Sued warangirije muri GHA mu myaka 21 ishize yasabye aba barangije kwigirira icyizere no kubakira ejo hazaza habo ku ndangagaciro nziza n’imyitwarire myiza,












