BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Umuhanda wa Bumbogo Perezida Kagame yemereye abaturage watangiye kubakwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda uzwi nk’uwa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ureshya na kilometero 25, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari yemereye abaturage.

Uyu muhanda Perezida Kagame yawemereye abaturage ku wa 12 Nyakanga 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Icyo gihe yavuze ko mu byo yasezeranyije abaturage harimo no kubaka uwo muhanda wari usanzwe ari uw’ibitaka, agaragaza ko uzahinduka kaburimbo mu gihe cya vuba.

Kuri ubu, ibikorwa byo kuwubaka byaratangiye, aho icyiciro cya mbere kiri gukorwa ku ntera ya kilometero 2,5, mu gice kigera aho Perezida Kagame yiyamamarije.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Mijyi muri RTDA, Yves Bahunde, yatangaje ko mu ngengo y’imari ya 2026/2027 hazatangizwa ibikorwa byo kubaka ikindi gice cya kilometero hafi 15.

Yavuze ko aho ibikorwa byatangiriye ari ahantu Perezida wa Repubulika yasezeranyirije abaturage uwo muhanda, kandi ko ari agace karimo guturwa cyane ndetse kakaba gafite ibikorwa remezo by’ingenzi birimo amashuri.

Bahunde yasobanuye ko icyiciro gikurikira kizubakwa kirimo umuhanda uturuka mu Izindiro ugaca i Masizi, mu Birembo ukerekeza i Gasanze, ureshya na kilometero 10. Hazanubakwa kandi umuhanda wa kilometero 4,5 uva mu Izindiro ugana Kimironko, ahazwi nka Kucyamitsingi.

Uyu muhanda wa Bumbogo wose ufite uburebure bwa kilometero 25, biteganyijwe ko uzatwara amafaranga arenga miliyari 30 Frw kugira ngo wuzure.

RTDA ivuga ko hakiri gushakwa ingengo y’imari izifashishwa mu kubaka ibice bisigaye by’umuhanda, cyane cyane igice gituruka mu Murenge wa Bumbogo kikamanuka mu Birembo.

Niwuzura, uyu muhanda uteganyijwe koroshya urujya n’uruza rw’abaturage bo mu bice bya Bumbogo, Gasanze, Birembo, Masizi, Izindiro na Kimironko, ndetse ugafasha mu kwihutisha iterambere ry’utwo duce turi gukura cyane mu Mujyi wa Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts