BREAKING

AmakuruImikino

RSSB Tigers yanditse amateka yo kwegukana BAL 2026

Ikipe ya RSSB Tigers BBC yanditse amateka mashya muri Basketball nyafurika ndetse n’iy’u Rwanda, nyuma yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye igikombe cya Basketball Africa League 2026, itsinze Petro de Luanda amanota 90-88 ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, wakurikiwe n’abafana 6.629 ndetse witabirwa na Paul Kagame wari kumwe n’abayobozi bakuru ba BAL, NBA Africa na FIBA Africa.
Umukino watangiye nabi kuri RSSB Tigers BBC yari yitabiriye BAL ku nshuro yayo ya mbere, kuko mu minota itandatu ya mbere yari imaze gutsindwa amanota 20 itarabona na rimwe. Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 16.
Mu gace ka kabiri, Craig Randall II yigaragaje cyane atsinda amanota menshi mu gihe gito, afatanyije na Mangok Mathiang wakomeje gukina neza mu bwugarizi. Ibi byafashije RSSB Tigers kugaruka mu mukino kugeza amakipe yombi anganyije amanota 37-37 mbere y’uko ikipe yo mu Rwanda ifata iya mbere ikajya kuruhuka iyoboye umukino ku manota 42-37.

Perezida Kagame yitabiriye uyu mukio

Mu karuhuko, abafana basusurukijwe n’umuhanzi wo muri Nigeria Olamide waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Infinity”, “Issa Goal”, “Bobo” na “Motigbana”.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, RSSB Tigers yakomeje guhatana cyane ibifashijwemo na Teafale Lenard Jr., mu gihe Aboubakar Gakou wa Petro de Luanda yakomeje gutsindira ikipe ye amanota menshi. Agace ka gatatu karangiye RSSB Tigers ikiyoboye umukino ku manota 61-59.
Mu gace ka nyuma, Gakou yagize imvune yatumye asohoka mu kibuga, ariko nyuma aza kongera gusubizwamo mu rwego rwo gushaka guhindura umukino. Nubwo Petro de Luanda yagerageje kwigaranzura RSSB Tigers, abafana bari muri BK Arena bakomeje guha imbaraga ikipe yabo, bituma yongera gufata ikinyuranyo cy’amanota atanu mu minota ya nyuma.
Umukino warangiye RSSB Tigers BBC itsinze amanota 90-88, ihita yegukana igikombe cya BAL 2026 ndetse yandika amateka mashya nk’ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibigezeho.
Nyuma y’uyu mukino, Craig Randall II yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP), mu gihe Mangok Mathiang yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu bwugarizi.
Iki gikombe cyegukanywe na RSSB Tigers BBC gikomeje kwerekana urwego Basketball y’u Rwanda igezeho ndetse kikaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gukomeza gushyira u Rwanda ku ikarita ya siporo nyafurika.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts