BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Nguema wa Gabon na Sidi Ould Tah wa AFDB

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon na Sidi Ould Tah, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari mu Rwanda.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, mu gihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ya  Africa CEO Forum 2026.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by’ umukuru w’ igihugu bwagize buti: “Perezida Kagame kandi yagiranye inama na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr. Sidi Ould Tah; Perezida wa Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), Abdullah Almusaibeeh; Perezida wa Africa Global Logistics, Philippe Labonne; na Perezida wa Airbus muri Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, Gabriel Sémelas Gord.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye no guteza imbere amahirwe y’ishoramari ashyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, Dr. Sidi Ould Tah
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), Abdullah Almusaibeeh
Perezida wa Africa Global Logistics Group (AGL), Philippe Labonne na we yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’ umukuru w’ igihugu byavuze ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubukungu, kongera ubucuruzi, guhanahana ubumenyi ndetse n’izindi gahunda zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye umubano mu rwego rw’ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir ikorera ingendo i Libreville, umurwa mukuru wa Gabon.

Perezida Kagame na Perezida Nguema baganiriye ku guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ibindi

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire bwa mbere mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Mu Ugushyingo 2024, Urwego rw’ Umuvunyi na Komisiyo ya Gabon ishinzwe kurwanya ruswa n’iyezandonke byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Mu Ukwakira 2023, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Paul Kagame byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye ko Rwanda na Gabon bizakomeza gufatanya mu guteza imbere uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts