BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya Afurika n’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yiswe Africa Forward Summit.

Iyi nama iyobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro kijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), ndetse anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo byo muri Afurika n’u Bufaransa ku bijyanye n’inganda zitangiza ibidukikije n’ikoreshwa ry’ingufu zisukuye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko iyi nama izanibanda ku bibazo by’amahoro n’umutekano, ndetse no kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byabona ubushobozi bwo kubona inkunga n’imari bikenera mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere.

Yasobanuye kandi ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama baganira ku iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika n’u Bufaransa.

Ibiganiro byose biteganyijwe muri iyi nama bigamije gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa bushingiye ku nyungu z’impande zombi no guteza imbere umugabane wa Afurika.

Africa Forward Summit yitabiriwe n’abantu barenga 4000, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 25, abashoramari n’abahanga mu guhanga udushya. Biteganyijwe kandi ko iyi nama iza gusozwa hafashwe imyanzuro igena icyerekezo cy’ejo hazaza h’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts