Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, ariko isubitswe mu gihe cy’amezi atandatu.
Urukiko rwategetse ko DJ Toxxyk ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa.
Uyu musore yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, guhunga nyuma yo guteza impanuka ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcool.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe mu gihe cy’iperereza.
Hashingiwe ku ngingo ya 111 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ubwicanyi budaturutse ku bushake buba bwakozwe iyo umuntu yishe undi atabigambiriye, bitewe n’uburangare, ububuraburyo cyangwa kudakurikiza amategeko.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko ubifatanwamo cyangwa ubikoresha ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa agahanishwa imirimo y’inyungu rusange.
Ku bijyanye no guhunga umaze guteza impanuka, hifashishijwe ingingo ya 5 y’itegeko ryo mu 1987 rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, kuko ari ryo ryakurikizwaga mu gihe icyaha cyakorwaga.
Ni mu gihe kwanga gupimishwa icyuma gipima alcool na byo ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu.
Nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi no kureba ibiteganywa n’amategeko, urukiko rwamuhamije ibi byaha byose.
Icyakora, urukiko rwategetse ko imirimo y’inyungu rusange yahawe isubikwa mu gihe cy’amezi atandatu, bivuze ko atazayikora mu gihe azaba yitwaye neza muri icyo gihe.
Nanone kandi, urukiko rwemeje ko asonewe kwishyura ihazabu yari yategetswe, bitewe n’uko yari amaze igihe afunzwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, urukiko ruza gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 9 Gashyantare 2026.










