BREAKING

AmakuruPolitiki

Ibiganiro by’amahoro bya RDC na AFC/M23 byatangiranye amahane mu Busuwisi

Ibiganiro by’amahoro byahuje intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 byatangiranye umwuka mubi. Ni ibiganiro byangiye kuri uyu wambere tariki 13 Mata 2026, mu Busuwisi.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abahagarariye umuhuza Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

AFC/M23 yohereje intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, ziherekejwe n’inzobere esheshatu zirimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa RDC ku butegetsi bwa Joseph Kabila na Félix Tshisekedi.

Muri abo harimo Claude Ibalanky Ekolomba wabaye Ambasaderi udasanzwe wa RDC ndetse n’umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba, na Franck Mwe Di Malila wabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo ndetse na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga.

Kwitabira kw’aba bahoze mu buyobozi bwa RDC byatunguranye, cyane cyane ku ruhande rwa Leta, kuko byari byitezwe ko AFC/M23 izohereza intumwa zisanzwe zizwi mu rwego rwayo rwa politiki gusa.

Amakuru ava aho ibi biganiro biri kubera avuga ko habanje kubaho kutumvikana ku iyitabira ry’izi nzobere, kuko Leta ya RDC itazishakaga, ariko nyuma zemererwa kwinjira mu biganiro.

Mbere y’uko ibiganiro nyirizina bitangira, impande zombi zasuzumye impamvu amasezerano yasinywe mu mwaka ushize atubahirijwe, arimo ajyanye no guhagarika imirwano no kurekura imfungwa.

Nyuma yaho, ibiganiro byibanze ku korohereza ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, harimo no gufungura ibikorwaremezo by’ingenzi nk’ikibuga cy’indege cya Goma.

Iki kibuga gifatwa nk’ingenzi mu gutanga ubufasha bwihuse, kuko ari ho hifashishwa mu kwakira inkunga zituruka mu mahanga zijyanwa mu bice byibasiwe n’intambara.

Muri Gashyantare 2026, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO ushinzwe ibikorwa, Vivian van de Perre, yari yasabye AFC/M23 gufungura iki kibuga, mu gihe no mu Ukwakira 2025 Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yari yasabye ko cyajya cyakira indege z’ubutabazi nibura kabiri mu cyumweru.

Icyakora, mu gihe ibiganiro byari bikomeje, ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero ku basivili mu bice bitandukanye.

Yavuze ko ibyo bitero byabereye mu duce twa Chambombo, Matare, Gishihe na Mwamiwijwi muri teritwari ya Kalehe, ndetse no muri Bidegu na Kalingi muri Komini Minembwe, aho hakoreshejwe drones.

AFC/M23 kandi yagaragaje ko drone yo mu bwoko bwa CH-4 yarashe mu baturage bo mu duce twa Shingisha na Kinumbi muri teritwari ya Masisi, ndetse no muri Gakenke na Kalingi muri Minembwe.

Iri huriro rivuga ko nubwo Leta ya RDC yitabiriye ibiganiro by’amahoro, ibi bitero bishimangira ko ishaka kubidobya, rikavuga ko rifite uburenganzira bwo kurinda abaturage mu gihe ryakomeza gushotorwa.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts