BREAKING

AmakuruImikino

U Rwanda rwasabye kwakira African Nations League

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bwo kwakira irushanwa rishya rya African Nations League riteganyijwe gutangira mu 2029.

Ibi bije bikurikira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga, aho ruherutse kwakira amatsinda abiri y’irushanwa rya FIFA Series 2026 ritegurwa na FIFA.

U Rwanda rukomeje no kwitegura kwakira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, rizabera mu gihugu hagati ya tariki ya 18 Nyakanga n’iya 9 Kanama 2026, rikazahuza amakipe akomeye yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko u Rwanda rukomeje gushaka amahirwe yo kwakira amarushanwa menshi mpuzamahanga, harimo na African Nations League.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka dufite CECAFA, twanatanze icyifuzo cyo kwakira African Nations League 2029. Turacyari mu cyiciro cya mbere, ariko tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo tuzaryakire neza nk’u Rwanda.”

Yongeyeho ko u Rwanda rufite ubuyobozi bukomeye burushyigikira, burimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hamwe na Minisiteri zibishinzwe, bigamije gutuma igihugu kiba igicumbi cy’imikino muri Afurika.

Shema Fabrice, Perezida wa FERWAFA yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gusaba kwakira amarushanwa ya African Nations League

Irushanwa rya African Nations League riteganyijwe gukinwa buri mwaka guhera mu 2029, rikazajya rihuza ibihugu 54 bigize CAF. Rizaba rigabanyijemo ibice bine (zone), aho Amajyaruguru azaba arimo ibihugu bitandatu, mu gihe Iburasirazuba, Iburengerazuba, Hagati n’Amajyepfo bizaba birimo ibihugu 16 buri gice.

Imikino y’iri rushanwa izajya iba mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, mu gihe amakipe azaba yitwaye neza muri buri gice azahurira mu mikino ya nyuma izajya iba mu Ugushyingo, hagatangwa igikombe ku rwego rwa Afurika.

Iri rushanwa rigereranywa n’andi ari ku yindi migabane arimo UEFA Nations League yo ku Mugabane w’u Burayi n’irya AFC Nations League ryo muri Aziya.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts