Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva yakiriwe na Perezida wa Central African Republic, Faustin-Archange Touadéra, uherutse kurahira ku wa 30 Werurwe 2026, akomeza kuyobora iki gihugu.
Dr. Nsengiyumva yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Touadéra wabereye i Bangui, aho yari ahagarariye u Rwanda muri uyu muhango w’ingenzi ku gihugu cya Centrafrique.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko nyuma y’uwo muhango, yakiriwe na Perezida Touadéra mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, gusa ntihatangajwe ingingo z’ingenzi baganiriyeho.
Perezida Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique mu matora yabaye mu Ukuboza 2025, aho yagize amajwi 76,15%, agaragaza icyizere abaturage bongeye kumugirira.
U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iterambere rusange.
Mu bijyanye n’umutekano, kuva mu 2014 u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, bugamije kugarura ituze muri iki gihugu cyari cyugarijwe n’umutekano muke.
Mu 2020, ku busabe bwa Centrafrique, u Rwanda rwohereje abasirikare bo mu mutwe udasanzwe basaga 1200 bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozizé, zari zigeramiye Umujyi wa Bangui.
Byongeye kandi, kuva mu 2023 kugeza mu 2025, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatoje abasirikare ba Centrafrique barenga 2400, mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’igisirikare cy’iki gihugu.
Kugeza ubu, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakomeje gukora imirimo itandukanye irimo kurinda abasivili n’ibyabo, kurinda abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Touadéra, abakozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’ibikorwaremezo by’ingenzi birimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko.
Mu nshingano zabo kandi harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, no gutuma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu ituze.
Hari kandi no kurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umutekano w’igihugu.










