BREAKING

AmakuruImikino

U Rwanda rwegukanye igikombe cya FIFA Series rutsinze Estonia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanditse amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 itsinze Estonia ibitego 2-0, mu mukino wa nyuma w’Itsinda A wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari waje gushyigikira Ikipe y’Igihugu mu rugamba rwo kwegukana igikombe.

Ni intsinzi yatumye u Rwanda rwegukana iri rushanwa ryari ribereye ku nshuro ya mbere ku butaka bwarwo, rinabaye irya mbere Amavubi yitabiriye, ndetse rinatsinda ku nshuro ya mbere ikipe yo ku mugabane w’u Burayi.

Amavubi yatangiye umukino yihagazeho, nubwo Estonia na yo yinjiye mu mukino ishaka kwiharira umupira mu minota ya mbere. Gusa uko iminota yicumaga, abakinnyi b’u Rwanda bagiye barushaho kwisuganya batangira gusatira izamu ry’abo bari bahanganye.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 30, gitsinzwe na Abeddy Biramahire waherejwe umupira mwiza na Leroy-Jacques Mickels, awushyira mu izamu neza.

Iki gitego cyahaye imbaraga Amavubi, yakomeje gusatira ashaka kongera umusaruro, ariko igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeye kugarukana imbaraga nyinshi, bituma ku munota wa 51, Leroy-Jacques Mickels atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryagiye mu izamu, riruhukira mu nshundura.

Nyuma y’iki gitego, Amavubi yagabanyije umuvuduko, yibanda cyane ku kurinda izamu ryayo, mu gihe Estonia yashakaga igitego cyo kwishyura ariko bikanga.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 2-0, rwegukana igikombe cya FIFA Series mu byishimo byinshi by’abafana bari buzuye Stade Amahoro.

Nyuma y’umukino, hatanzwe ibihembo aho Leroy-Jacques Mickels yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa, nyuma yo kwitwara neza atsinda ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego.

Ni igikombe gikomeye ku Rwanda, cyiyongera ku mateka y’umupira w’amaguru w’igihugu, kikaba n’indi ntambwe igaragaza iterambere rikomeje kugaragara muri ruhago y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts