Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-3 bari bamaze igihe kirenga umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, bagarutse mu Rwanda basimbuwe n’irindi tsinda rizahamara umwaka muri iki gihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ku Kigali International Airport, Rwanda National Police yakiriye abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic muri Central African Republic, aho bari bamaze igihe kirenga umwaka.
Itsinda ryari riyobowe na SSP Thomas Kayonga, ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na CSP Emmanuel Hitayezu, na ryo riteganyijwe kumara umwaka muri iki gihugu.
Aba bapolisi bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali bakiriwe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Yabahaye ikaze nyuma y’igihe bamaze batanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique, anabashimira imyitwarire myiza bagaragaje muri ubwo butumwa.
Ati: “Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero; ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze kinyamwuga, ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira.”
Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe no mu kazi ko kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.
Ati: “Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe. Nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.”
Umuyobozi w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, SP Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe kirenga umwaka bamaze muri Centrafrique bujuje neza inshingano bari bashinzwe, banakora ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Ati: “Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse n’izo twafatanyaga n’abaturage.”
Yavuze ko mu bikorwa bakoze harimo kubagezaho amazi meza, gukorana umuganda buri kwezi, gutanga ubuvuzi no gushinga ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko yitwa Amahoro FC, igamije guteza imbere ubusabane n’imikoranire myiza n’abaturage.
SP Gatete yongeyeho ko bageze muri iki gihugu mu gihe cy’amatora, bagafasha mu kurinda umutekano w’ibikorwa byayo birimo no kugeza no gukurayo ibikoresho by’amatora, ku buryo amatora yabaye mu mutekano.










