BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza, ashimangira uruhare rwabo mu iterambere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije abagore n’abakobwa umunsi mwiza wahariwe kubizihiza, agaragaza ko buri munsi ari umwanya wo guha agaciro uruhare rukomeye abagore bagira mu iterambere ry’igihugu.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, umunsi u Rwanda n’Isi yose bizihizaho International Women’s Day.

Perezida Kagame yagize ati:“Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana: Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”

Ubu butumwa bukurikiye ubundi bwatanzwe na Madamu Jeannette Kagame, na we wifurije abagore umunsi mwiza, anabibutsa kwita ku buzima bwabo cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico n’imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi, namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”

Mu ijambo Perezida Kagame yigeze kuvuga mu 2024 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, yashimangiye ko abagore bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse no mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati: “Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”

Yanashishikarije abagabo kumenya agaciro k’abagore mu muryango no kububaha.

Amateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byatangiye mu 1908, ubwo abagore 15.000 bakoraga imyigaragambyo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza no guhabwa uburenganzira bwo gutora.

Nyuma y’umwaka umwe, ishyaka Socialist Party of America ryatangaje bwa mbere umunsi wahariwe abagore muri icyo gihugu.

Igitekerezo cyo kugira umunsi mpuzamahanga w’abagore cyazanywe n’impirimbanyi yaharaniraga uburenganzira bw’abagore, Clara Zetkin. Mu 1910 yagitanze mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe n’abagore 100 baturukaga mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.

Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911 mu bihugu birimo Autriche, Danemark, u Budage n’u Busuwisi, mu gihe United Nations yatangiye kuwizihiza ku rwego mpuzamahanga mu 1975.

U Rwanda mu bihugu byateye imbere mu guteza imbere abagore

Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bikorwa mu gihe igihugu kiri mu byateye imbere mu guteza imbere uburinganire.

Kugeza mu 2026, abagore bagize 63,75% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuye kuri 12% bariho mu 1996. Uretse muri uru rwego, abagore bagiye bagaragaza uruhare rugaragara no mu zindi nzego z’imiyoborere n’iterambere ry’igihugu.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts