BREAKING

AmakuruImikino

Police WFC yegukanye Igikombe cy’Umunsi w’Abagore itsinze Rayon Sports

Police Women FC yegukanye Igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyateguwe na FERWAFA nyuma yo gutsinda Rayon Sports WFC penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026 kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Iki gikombe gihuza amakipe abiri ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’Abagore. Kuri iyi nshuro, Rayon Sports na Police WFC zinganyaga amanota ariko zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.

Umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien n’abayobozi ba FERWAFA bayobowe na Perezida wayo, Shema Fabrice.

Uko umukino wagenze

Mu minota ya mbere y’umukino, Rayon Sports ni yo yatangiye isatira izamu cyane, ariko Police WFC na yo igaragaza ko ishaka gutsinda.

Uburyo bukomeye bwa mbere bwabonetse ku mupira uteretse watewe na Uzayisenga Lydia wa Police WFC, ariko umunyezamu Ndakimana Angéline wa Rayon Sports awukuramo awushyira muri koruneri.

Police WFC yakomeje kubona uburyo butandukanye, aho Bizimana Rukiya yazamukanye umupira awuhinduye mu rubuga rw’amahina, Uwimana Aniella awutera ujya ku ruhande.

Rayon Sports nayo yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira w’inyuma y’urubuga rw’amahina waturutse ku ikosa ryakorewe Nahimana Nasra, ariko Niyonshuti Emelance awutera hejuru y’izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Police WFC yongeye kubona uburyo bubiri bwiza burimo ishoti rya Uwase Mireille ryagiye ku ruhande.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Uwase Umwari Dudja yateye ishoti rikomeye mu minota y’inyongera ariko umunyezamu Mutuyimana Elizabeth wa Police WFC aritabara awushyira muri koruneri.

Penaliti zahesheje Police WFC igikombe

Kubera ko iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hitabajwe penaliti.

Police WFC ni yo yitwaye neza itsinda penaliti 5-4. Penaliti ya nyuma ya Rayon Sports yatewe na Ukwikunda Jeannette yagiye ku ruhande, mbere y’uko Niyubahwe Amina wa Police WFC atsinda iyahesheje ikipe ye igikombe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bateye penaliti ni Ishimwe Régine, Gikundiro Scholastique, Uwase Umwari Dudja na Odette Nguema. Ku ruhande rwa Police WFC penaliti zatewe na Igirima Rehema Nicole, Nikuze Angélique, Uwimana Aniella na Uzayisenga Lydia.

FERWAFA ivuga ku iterambere ry’umupira w’abagore

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange ari inshingano z’iri shyirahamwe, ariko umupira w’abagore ugahabwa umwihariko.

Yagize ati: “Ni umunsi mpuzamahanga wizihizwa ku rwego rw’Isi. Insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’, igaragaza agaciro k’umugore uhereye ku mwana w’umukobwa.”

Yongeyeho ko uko imyaka igenda ishira hagenda hagaragara abana benshi b’abakobwa bashaka gukina umupira w’amaguru, bityo ko iri rushanwa ari imwe mu nzira zo kubashishikariza.

Yagize ati: “Buri mwaka tuzajya duhitamo akarere kamwe tujyanamo iri rushanwa kugira ngo turusheho kwegera abaturage.”

Mbere y’uyu mukino habanje undi wahuje amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 20, aho ATEFOP yanganyije na Nemba TSS ubusa ku busa.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya gatatu ritegurwa na FERWAFA. Mu mwaka wa 2025, Rayon Sports WFC ni yo yari yegukanye iki gikombe itsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts