BREAKING

Imikino

HEROES CUP 2026: Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy’Intwari

Ikipe ya Police FC yongeye kwisubiza icyubahiro, yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2026 nyuma yo guhigika APR FC kuri penaliti 7-6, mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, iminota 90 ikarangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
‎Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, wari  uwa gatatu wikurikiranya izi kipe zihurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. Police FC yashakaga kwihimura nyuma y’uko mu 2025 yari yatsinzwe na APR FC kuri penaliti, mu gihe mu 2024 ari yo yari yagitwaye itsinze APR FC.
‎Intsinzi ya Police FC yagezweho binyuze mu mayeri y’abatoza, by’umwihariko icyemezo cyafashwe ku munota wa 93 n’Umutoza Ben Moussa, cyo gukura mu izamu Rukundo Onesime wari witwaye neza mu mukino, akinjizamo Niyongira Patience kugira ngo aze gufata penaliti, ibintu byaje gutanga umusaruro ufatika.
‎Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana kw’amakipe yombi, nubwo APR FC yihariye umupira ikarema uburyo bunyuranye binyuze kuri Hakim Kiwanuka na William Togui, ariko umunyezamu Rukundo Onesime abera ibamba ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo.
‎Mu gice cya kabiri, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 52 binyuze kuri rutahizamu William Togui. Uyu rutahizamu yatsinze igitego cyiza yitambitse, asanganira mu kirere umupira mwiza yari ahinduriwe na Hakim Kiwanuka wabanje gucenga myugariro Ishimwe Christian.
‎Police FC ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ibigeraho ku munota wa 67.
‎Byaturutse ku ikosa rya myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunussu, wagonze umunyezamu we Ishimwe Pierre amubuza gufata umupira, maze Gakwaya Leonard ahita yishyurira Police FC igitego cyo kunganya.
‎Iminota 90 irangiye ari 1-1, hitabajwe za penaliti. Izi penaliti zaranzwe n’ishyaka rikomeye ndetse no guhusha gutunguranye.
‎Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’, yahawe amahirwe yo guhesha ikipe ye igikombe ubwo yateraga penaliti ya gatanu, ariko umupira awukubita umutambiko w’izamu.
‎Ibi byasabye ko Mamadou Sy wa APR FC yishyura, biba 4-4, hitabazwa penaliti za kamarampaka, aho haterwaga imwe imwe.
‎Penaliti zakomeje kwinjira ku mpande zombi, kugeza ubwo Ronald Ssekiganda wa APR FC yateraga iya cyenda, maze umunyezamu Niyongira Patience, wari winjiye asimbuye, awukuramo neza.
‎David Chimezie ni we wateye penaliti ya cyenda ya Police FC, ayinjiza neza, biba birangiye bityo. Police FC yegukanye igikombe ku ntsinzi ya penaliti 7-6.
‎Mu kwegukana iki gikombe, Police FC yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw, mu gihe APR FC yabaye iya kabiri yahawe miliyoni 3 Frw.
‎Mbere y’uyu mukino, habanje uwa nyuma mu cyiciro cy’abagore, aho Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026 itsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0. Rayon Sports WFC yahawe miliyoni 6 Frw, Indahangarwa ihabwa miliyoni 3 Frw.
‎Uyu mukino wasozaga ibikorwa by’Umunsi w’Intwari, waranzwe n’ubwitabire buke ugereranyije n’ubushobozi bwa Stade Amahoro, dore ko byari bigoye kubona abafana ibihumbi 10 nubwo bwose ibiciro byari ibihumbi 2 Frw mu myanya isanzwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts