BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, yagejejweho amakuru atandukanye, isuzuma n’imyanzuro ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imiyoborere, ubukungu, amategeko n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga.

  1. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku itariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026.

  1. Ishoramari mu mishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere

Yagejejweho imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n’abakora imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hifashishijwe ishoramari rituruka mu isoko mpuzamahanga rya carbone.

  1. Urubuga rw’isoko ry’umurimo

Inama yagejejweho ibyerekeye urubuga rukusanya rukanasesengura amakuru ku isoko ry’umurimo, ruzafasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

  1. Imishinga y’amategeko yemejwe

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30/06/2025 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
  • Umushinga w’itegeko rigenga ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera.
  • Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 29/2017 ryo ku wa 29/06/2017 rishyiraho ubwizigamire bw’igihe kirekire (Ejo Heza) rikanagena imitunganyirize yabwo.
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, ajyanye na porogaramu yo kongera umusaruro w’imisoro n’imicungire yayo myiza, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 13 Mutarama 2026.
  • Umushinga w’itegeko rigenga ibihingwa.
  • Umushinga w’itegeko rigenga ubworozi, ubuzima bw’amatungo n’uburobyi.
  • Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
  • Umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda.
  1. Amateka yemejwe

Inama yemeje amateka akurikira:

  • Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Agence Universitaire de la Francophonie (AUF) ayemerera kugira icyicaro mu Rwanda.
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.
  • Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza.
  • Iteka rya Minisitiri ryegurira ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
  1. Impushya zo gucukura amabuye y’agaciro

Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

  1. Kwemeza abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga

Yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakurikira:

  • Ritah Kiden Lotua, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani y’Epfo mu Rwanda (icyicaro i Kigali).
  • Ali Eissa Musabah Eissa AlZaabi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda (icyicaro i Kigali).
  • Olivia Charlotte Owen, Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Rwanda (icyicaro i Addis Ababa).
  • Gabriel Pandureni Sinimbo, Ambasaderi wa Repubulika ya Namibia mu Rwanda (icyicaro i Dar es Salaam).
  • Andrew Mold, Umuyobozi w’Ibiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (UNECA) mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (icyicaro i Kigali).
  1. Mu bindi

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, mu Rwanda harimo kubera Irushanwa Nyafurika rya Handball mu bagabo (CAN Handball 2026), riri kuba ku nshuro ya 27.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, i Kigali hazabera inama ihuza abayobozi bakizamuka n’abafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts