Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, mu busitani bwa Kaleb Garden buherereye ku musozi wa Rebero, habereye ibirori by’ubukwe bwa Niyo Bosco wasabye akanakwa Mukamisha Irene.Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu myidagaduro n’itangazamakuru n’abandi bari bambariye Niyo Bosco.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco yasezeranye imbere y’Imana n’uyu mukobwa, mu muhango wabereye muri ubu busitani, mbere yo kwakira no gususurutsa abashyitsi bari baje kwifatanya na bo mu munezero wabo.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 10 Ukuboza 2025, ndetse bukaba bwarabanjirijwe n’ibirori byabaye ku wa 17 Nzeri 2025 ubwo Niyo Bosco yambikaga impeta Mukamisha Irene bakiyemeza kubana akaramata.

Ubwo yambikiraga impeta umukunzi we ahitwa Hotel La Palisse Gashora, Niyo Bosco yagaragaje ko yari yifuje ko se abibonamo akiriho, ariko ntiyabishobora.
Ati:
“Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana. Nubwo atakiriho, nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye bagomba kubona ibyiza byangezeho.”

Ku rundi ruhande, Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo akunda Mukamisha Irene, agira ati:
“Ndamukunda cyane, kandi cyane!”









