BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Ambasderi wa US Kneedler usoje imirimo

Perezida Kagame yakiriye muri Villlage Urugwiro, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, amusezeraho kuko arangije inshingano ze.

Amb. Eric Kneedler yemejwe nka Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda muri Kanama 2022, na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden.

Uyu mudipolomate yarahiriye inshingano zo guhagararira Amerika mu Rwanda muri Kanama 2023.

Kneedler yakunze kugaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yasuye bimwe mu bice nyaburanga by’u Rwanda kandi yabyishimiye, by’akarusho akandika mu Kinyarwanda.

Amerika ifatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuvuzi imibereho myiza y’abaturage, uburezi, igisirikare n’ibindi.

Nk’urugero ku wa 5 Ukuboza 2025 U Rwanda na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera kuri miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.

Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$. Ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho agaciro ka serivisi kari miliyoni 294$.

Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru ba Amerika, yamaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze izo nshingano muri ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade y’i Bangkok muri Thailand.

Mu mpera z’Ukuboza 2025, Trump yatangaje ko yahamagaje ba ambasaderi 29 barimo 13 bo muri Afurika. Na Eric Kneedler wo mu Rwanda yari mu bahamagajwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu buryo bwo kugendera muri gahunda nshya ya Amerika mu bijyanye na dipolomasi.

Bamwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko abayobozi ba za ambasade uko ari 29, babwiwe ko imirimo yabo izarangira muri Mutarama 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts