Umuhanzi Hakizimana Innocent wamenyekanye mu muziki nka Master Fire, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu karere ka Ruhango ku wa 27 Ugushyingo 2025. Ni intambwe ikomeye kuri uyu muraperi wamamaye kuva mu myaka ya 2007, ndetse akaba amaze igihe kirekire mu rugendo rutoroshye rw’ubuzima n’amashuri.
Master Fire yavuze ko uyu munsi wihariye, ko awufata nk’impinduka ikomeye mu buzima bwe, cyane ko mu myaka 18 ishize yari ahugiye mu masomo ya kaminuza yamugoranye cyane. Nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi mu 2023, ngo yabonye igihe cyo gutekereza ku buzima bwe bwite, harimo no gushinga urugo.
Yagize ati:
“Kubaho nta mukunzi biraruhije. Iyo ufite umuntu muhuza ibitekerezo n’inyota y’iterambere birabafasha mwembi. Nishimiye ko ubu intambwe ya mbere yo kwemeza urukundo rwacu imbere y’amategeko igezweho.”
N’ubwo basezeranye imbere y’amategeko, Master Fire yavuze ko bazatangira kubana nyuma yo gukora indi mihango irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Master Fire yatangiye Kaminuza bwa mbere mu 2006 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR). Muri 2007 yinjiye mu muziki, aho yahise amenyekana mu njyana ya Hip Hop, mu ndirimbo nka Mutoto wa kijiji n’ izindi, ibintu byaje kugira ingaruka ku myigire ye.
Mu 2008, yabaye mu bibazo by’imyitwarire bituma ahagarikwa imyaka ibiri atiga. Yongeye gusubira kwiga mu 2011, ariko nyuma y’igihe ajyanwa Iwawa, avuyeyo asanga yarirukanwe muri Kaminuza burundu.
Mu 2017 yongeye gufata icyemezo cyo gukomeza amashuri muri UTAB i Gicumbi, aho yigaga ibijyanye n’ingufu zisubira. Yabanje gukomwa mu nkokora n’umwenda yari afite kuri kaminuza, byatumye asaba ubufasha bwa FARG binyuze muri MINUBUMWE.
Mu 2022 yarishyuriwe, ariko aza gusanga hari amasomo atatsinze, bituma yongera gusubiramo umwaka. Yaje gushyirwa ku rutonde rw’abasoza kaminuza mu 2023, asoza urugendo rwe rw’amasomo rwari rumaze imyaka 18.
Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda, UNR i Butare, Master Fire yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu banyeshuri no mu rubyiruko ruri hanze ya kaminuza. Yamenyekanye kubera indirimbo ze zo mu njyana ya Hip Hop ndetse n’ imibyinire yaba iyo mu ndirimboze cyangwa se mu bitaramo yitabiraga muri Auditorium ya Kaminuza icyo gihe.
Nubwo ubushobozi bwe bwa muzika bwamuhaye izina, bwagize uruhare no mu bibazo byamudindije mu myigire ye, ariko kuri ubu avuga ko abifata nk’amateka yamufashije gukura mu mwuga no mu buzima

Master Fire w’imyaka 41 yavuze ko yicuza imyitwarire imwe n’imwe yamusubije inyuma, ariko kuri ubu yiyemeje guharanira iterambere rye n’iry’umuryango we mushya.
Ati:
“Nyuma y’imyaka myinshi ndi mu ishuri, ubu ndashaka akazi, nkubaka urugo. Nifuza kuba icyitegererezo ku rubyiruko rwanyuze mu bibazo nk’ibyo nanjye nanyuzemo.”
Mtoto wakijiji, imwe mu ndirimbo za Master Fire









