Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango wa Rayon Sports, hashyirwaho Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.
Ibi RGB ikaba itangaza ko byakozwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bimaze iminsi mu buyobozi bw’ iyi kipe.
Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye ku cyicaro cya RGB yahuje ubuyobozi bw’uru rwego n’abantu 18 bagize inzego z’ubuyobozi za Rayon Sports, ari zo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Muvunyi Paul, wari ukuriye Inama y’ubutegetsi, na Twagirayezu Thaddée, wari Perezida wa Komite nyobozi kuva mu matora yo mu Ugushyingo 2024, hatangajwe ko inama yanzuye ko inzego zose zari ziyoboye Association Rayon Sports zihagaritswe, zikaba zisimbujwe ubuyobozi bushya bw’igihe gito.
Abagize Komite y’Inzibacyuho
Komite nshya iyobowe na Murenzi Abdallah, wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi, ikaba igizwe n’ aba bakurikira:
- Murenzi Abdallah – Perezida
- Musabyimana Jean Baptiste
- Gakwaya Olivier
- Akayezu Josée
- Me Nubumwe Jean Bosco
Iyi Komite yahawe amezi atatu guhera kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, kugira ngo ivugurure amategeko y’Umuryango Rayon Sports, ishyireho umurongo mushya w’imiyoborere ndetse n’ uburyo hazashyirwaho ubuyobozi bushya bw’igihe kirekire

Si ubwa mbere RGB yinjira mu bibazo bya Rayon Sports
Iyi ni incuro ya kabiri RGB ifatira Rayon Sports ibyemezo nk’ibi, nyuma y’ibiheruka mu mwaka wa 2020, ubwo nabwo hari amakimbirane mu buyobozi bw’ iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.
RGB ikaba itangaza ko ibi byemezo byafashwe bigamije gukosora ibitagenda, guharanira ubwumvikane n’imiyoborere myiza mu muryango wa Rayons Sport, no kurinda ko amakimbirane akomeza gusubiza inyuma iyi kipe iri mu zimaze imyaka myinshi zishinzwe.
Amatangazo ya RGB ndetse na Rayons Sport










