BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Perezida Touadéra uri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, baganira ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, mbere yuko ahura na Perezida Kagame ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe.

Village Urugwiro yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ku masezerano y’ibihugu byombi, ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni.

Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yakomeje ivuga ko “Abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Centrafrique si uw’ubu, kuko umaze gushinga imizi, mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts