BREAKING

AmakuruImikino

Amavubi U17 yasezerewe muri CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yatsinzwe ibitego 3-0 n’iya Somalia mu mukino wabereye kuri Abebe Bikila Stadium, ihita ibura itike yo kurenga amatsinda mu irushanwa rya CECAFA U17.

Amavuni yatsinzwe na Somalia asezererwa muri CECAFA

Uyu mukino wari uw’ingenzi ku Rwanda, kuko Amavubi yari ikeneye gutsinda kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza mu Itsinda A. Somalia, ku rundi ruhande, yari ifite amanota atatu yari kuyifasha kuguma mu mukino.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yagaragaje ubushishozi bwo kwirinda kwinjizwa igitego, ariko mu gice cya kabiri Somalia yaje kwigaragaza, aho ku munota wa 58, Mohamud Osman yazamukanye umupira aturutse hagati mu kibuga anyura muri ba myugariro b’u Rwanda ashyiramo igitego cya mbere.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Habimana Sosthène, yahise akora impinduka ashyira mu kibuga Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick, akuramo Mugunga Daniel na Ntwari Sharif, ariko ntibyabujije Somalia kongera ibitego. Ku munota wa 84, Mohamud Osman yatsinze icya kabiri, cyakurikiwe n’icya gatatu cyinjiwe na Abdiqafar Abdullahi ku munota wa 85.

U Rwanda rusigaje umukino umwe wo mu itsinda uzaruhuza n’iya Sudani y’Epfo, ariko rwarangije iri rushanwa rutagira inota na rimwe, ruri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A, riyobowe na Ethiopia ifite amanota arindwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts