BREAKING

AmakuruImyidagaduro

France Mpundu yambikiwe impeta na Moctar muri ‘The Secret Story

Mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2025, mu birori byuje amarangamutima byabereye mu nzu y’amabanga y’urukundo n’urusobe rw’ibigeragezo rwa “The Secret Story”, umuhanzikazi France Mpundu yambitswe impeta n’umusore Moctar, ukomoka muri Niger,   bakundaniye muri iki kiganiro kimaze kwamamara muri Afurika.

Ni igikorwa cyatunguye benshi, haba abarebera kuri Canal+ ndetse n’abakurikirana iki kiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Moctar, wamaze kugira igikundiro kubera ubwitonzi n’ubuhanga yagaragaje mu kugaragaza amabanga y’abo bahatanira hamwe, yafashe ijambo maze yambika France impeta y’urukundo mu buryo bwuzuye amarangamutima.

“France mukunzi wanjye, kuva nahura nawe nahise menya ko uri umuntu udasanzwe. Uyu munsi ndashaka kuguha ikimenyetso cy’urukundo rw’ukuri ngufitiye,” ni amagambo Moctar yavuze ubwo yambikaga impeta France, amaso ye yuzuye amarira y’ibyishimo.

France, wagaragaza ko atunguwe cyane, yahise avuga ati: “Yego”, mu byishimo byinshi maze atega urutoki rwe yakirizwa impeta.

Umuhanzikazi France Mpundu yambitswe impeta n’umusore Moctar, ukomoka muri Niger

Moctar: Umusore ukomoka mu muryango ufite amateka n’ibyubahiro muri Niger

Amakuru yizewe avugwa kuri Moctar agaragaza ko akomoka muri Niger, mu muryango wigeze kugira uruhare mu buyobozi bw’ingoma ya cyami ya nyuma y’iki gihugu. Uyu musore, kandi, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa bitewe n’ubuhanga bugaragara mu buryo avumbura amabanga y’abo bahatanye na we.

Urugendo rugana muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa

France na Moctar bari mu itsinda ry’abahatanye batandatu bagomba gutoranywamo bane bazakomeza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ryatangiranye abagera kuri 18 baturuka mu bihugu 16 by’Afurika.

Ku wa Gatandatu, tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo hazamenyekana abahatanye bazinjira muri kimwe cya kabiri aho bazaba bari guhatanira amafaranga arenga miliyoni 50 FRW atangwa ku begukana iri rushanwa.

“The Secret Story” gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa 20:15, naho ku wa Gatandatu kikerekanwa kuri CANAL+ Magic guhera saa 22:30.

Reba Umutima, imwe mu ndirimbo za France Mpundu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts