Kuri uyu wakane, tariki 6 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 222 bahungutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Aba banyarwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na Congo, biganjemo abagore n’abana. Bakaba bakiriwe n’inzego zitandukanye z’igihugu, bahita bajyanwa mu Kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho banyuzwa by’agateganyo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Aba baturage bari batuye mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo byiganjemo umutekano muke.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yababwiye ko u Rwanda ari umubyeyi ubakunda kandi ubazirikana, abasaba kugirira icyizere mu gihugu cyabo no kugikunda.
Meya Mulindwa yagize ati: “Nubwo waba udafite umubyeyi w’umubiri, igihugu cyakubereye umubyeyi, kirakomeza kibabungabunge mu bibazo mwahuye nabyo. Abari bafite imitungo aho bagiye bazayisubizwa, abatayihawe ubuyobozi buzabyinjiramo bubafashe,”

Abatahutse bafashwa gutangira ubuzima bushya bahabwa amafaranga, aho abafite imyaka irengeje 18 bahabwa Amadolari 188 (asaga ibihumbi 272 Frw), naho abari munsi yayo bagahabwa Amadolari 113 (ibihumbi 192 Frw), buri wese agenerwa kandi ibyo kurya bifite agaciro ka 45,000 Frw kugira ngo batangire ubuzima bushya.
Meya Mulindwa yavuze ko Leta izakomeza kubafasha kubona ibyangombwa bibaranga no kubahuza n’amahirwe aboneka.

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 222 bahungutse bava muri Congo
U Rwanda rwari ruherutse kandi kwakira n’abandi Banyarwanda 326 bahungutse baturutse muri Congo, bakaba biyongera ku babarirwa mu bihumbi bamaze gutaha kuva muri Mutarama 2025.









