U Rwanda rwatangije amabwiriza mashya agamije guhindura uko itangazamakuru ritara inkuru ku bibazo by’ubuzima bukomatanyije (One Health) rikorwa.
Mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima rusange birimo indwara z’ibyorezo byibasira inyamaswa n’abantu, ihindagurika ry’ibihe, ikibazo cy’imiti itakibasha gukiza indwara n’ibibazo by’umutekano muke w’ibiribwa, u Rwanda rwateye intambwe igamije guhindura uko itangazamakuru ritara rikanatangaza inkuru ku buzima bukomatanyije. Ni ukuvuga inkuru ku buzima bwa muntu, ubw’ inyamaswa ndetse n’ ibidukikije.
Akaba ari mu urwo rwego kuri uyu wagatanu tariki 20 Kamena 2025, Urwego rw’ Igihugu rw’ abanyamakuru bigenzura, RMC, Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya University of Global Health Equity (UGHE) n’ikigo ISAAA AfriCenter bamuritse ku mugaragaro amabwiriza ngenderwaho mu gukora inkuru ku buzima bukomatanyije , One Health.
Ni igikorwa cyabereye i Kigali muri Lemigo Hotel, cyitabirwa n’abanyamakuru, inzobere mu by’ubuzima, abashakashatsi, abahagarariye imiryango itari iya leta n’abayobozi b’inzego za leta.

Aya mabwiriza yashyizweho binyuze mu mushinga COHESA (Capacitating One Health in Eastern and Southern Africa), aho agamije guteza imbere itangazamakuru rihuza ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije byose bifatirwa hamwe nk’inkuru imwe (One Health, One Story), aho kuba ibice bitandukanye
Mu ijambo rye, Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, yavuze ko aya mabwiriza azafasha abanyamakuru gutara inkuru z’ubuzima zishingiye ku bumenyi, ku ndangagaciro no ku bufatanye bw’ inzego zose zirebwa n’ ubuzima.
Yagize ati: “Ni amabwiriza azaha abanyamakuru ubushobozi bwo gutara inkuru zirimo amakuru yuzuye kandi zinubaka icyizere mu baturage.” Mugisha yagaragaje ko aya mabwiriza kandi ashimangira ubufatanye hagati y’abashakashatsi n’abatanga serivisi rusange ndetse n’ itangazamakuru.
Ku ruhande rw’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya UGHE, Dr. Anselme Shyaka, umwarimu muri porogaramu ya One Health ndetse akaba n’ umunyamuryango wa COHESA mu Rwanda, yavuze ko gutara inkuru z’ubuzima mu buryo bukomatanyije ari igikorwa cy’inyungu rusange: Yavuze ko asanga aya mabwiriza azaha abanyamakuru ubushobozi bwo gutanga inkuru zuzuye, zicukumbuye, kandi zerekana uruhare rwa buri wese. Ndetse ko bizafasha mu kurwanya ibihuha no kuzamura ireme ry’amakuru.
Dr. Margaret Karembu, Umuyobozi wa ISAAA AfriCenter ndetse n’Umuyobozi w’inama nyafurika y’ubumenyi (Africa Science Dialogue), yavuze ko aya mabwiriza aje igihe gikwiye kuko hari hariho impungenge zigaragara z’ikwirakwizwa ry’ibihuha mu nkuru z’ubumenyi.
Dr. Karembu yagaragaje ko aya mabwiriza ari ingenzi kandi aje igihe gikwiye kugira ngo afashe abanyamakuru guhangana n’iyo mitekerereze idahwitse ku buzima ndetse n’ ibihuha.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Dr. Phaedra Henley, Umuyobozi wa One Health muri UGHE, yavuze ko gutanga amakuru meza ari igice cy’ ubuzima
Yagize ati: “Amakuru ni kimwe mu bigena uko ubuzima bw’abantu buteye. Iyo amakuru atanzwe neza kandi asobanutse bituma abaturage bagira ubushobozi bwo gufata imyanzuro iboneye, by’umwihariko mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’indwara zishamikiyeho.”
Aya mahame yo gukora inkuru ku buzima bukomatanyije yamuritswe, agizwe n’ingingo z’ingenzi ari zo gutara inkuru z’ubuzima zihuza ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije, gushyira imbere amahame y’ubunyamwuga n’indangagaciro mu itangazamakuru ry’ubuvuzi, gutoza abanyamakuru uburyo bwo gutara inkuru zishingiye ku bumenyi n’ ubunyamwuga no kugenzura ireme ry’inkuru z’ubuzima zishyirwa mu itangazamakuru ndetse no kongera aya mabwiriza mu mahame fatizo asanzwe agenga itangazamakuru.
U Rwanda rukaba rwashimiwe kuba ari rwo rutangije iyi gahunda, bikaba byitezwe ko izagirwa icyitegererezo no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika.