Kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru, umunyamakuru wa BTN TV, Rémy Ngabonziza, yaburiwe irengero, nk’uko bitangazwa n’ umuryango we n’abo bakorana.
Amakuru People TV yahamirijwe n’umuryango wa Rémy avuga ko yavuye mu rugo mu gitondo cyo ku wa gatatu, agiye mu kazi nk’uko bisanzwe, akaba aheruka kuvugana n’umuryango we mu ma saa yine za mu gitondo kuri uwo munsi. Nyuma y’aho, telefone ye ntiyongeye kuboneka kandi ngo si ibisanzwe kuri we, kuko si umuntu ukunze gukuraho telephone, kugira aho ajya atavuze cyangwa se kujya mu rundi rugomo urwo ari rwo rwose.
Umufasha we yabwiye People TV ko nyuma yo kumubura kuri telefone yahise ahamagara abo bakorana kuri BTN TV, maze bamubwira ko Rémy atigeze agera ku kazi kuva mu gitondo. Bongeraho ko batekerezaga ko haba hari inkuru ari gutunganya, ko ashobora kugaragara ku kazi cyangwa akohereza inkuru mu masaha akurikiraho nk’uko bisanzwe, ariko siko byagenze.
Umuryango we na BTN TV bahise batangira ibikorwa byo kumushakisha, bamenyesha inzego z’umutekano zitandukanye. Gusa kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nta na kimwe kigaragaza aho Rémy yaba aherereye.

Umwe mu bo bakorana na Remy kuri BTN wavuganye na People TV yagize ati: “Twabanje gutekereza ko haba hari agakuru ahugiyeho, ko isaha n’ isaha aza kuhagera, ariko uko amasaha yagiye akomeza kwiyongera nta makuru ye twigeze tumenya. None dore iminsi ibaye itatu, turahangayitse!”
Impungenge ko ibura rye rishobora kuba rifitanye isano n’inkuru yakoraga
Bamwe mu bo People TV yaganiriye na bo bagaragaje impungenge ko ibura rya Rémy rishobora kuba rishingiye ku kazi akora, cyane cyane ko azwiho inkuru zicukumbuye cyane, ziganjemo ubuvugizi, kurwanya akarengane, ruswa n’ibindi byibasira abaturage.
Hari abemeza ko bishoboka ko hari abo inkuru ze zibangamira, bikaba bishobora kuba intandaro yo guhungabanya umutekano we.
Rémy Ngabonziza amaze imyaka irinndwi mu mwuga w’itangazamakuru, ashimirwa n’abAtari bake ubushishozi bwe mu gutara no gutangaza inkuru za politiki, ubutabera n’imibereho y’abaturage, ndetse no kuba umwe mu banyamakuru bafatwa nk’intangarugero mu gukora inkuru zitabogamye kandi zishyira imbere inyungu rusange.
Umuryango we ukaba usaba umuntu wese wagira icyo amenya ku ho yaba aherereye yangwa andi makuru ku ibura rye kubamenyesha
Zimwe mu nkuru Rémy NGABONZIZA yagiye akora








