BREAKING

AmakuruImyidagaduro

Byinshi kuri Rwanda Next Superstar, irushanwa ritegurwa na Bahati Makaca

Umuhanzi Bahati Makaca wahoze mu itsinda rya Just Family yatangije irushanwa rya The Rwanda Next Super Star, rigamije kuvumbura, guteza imbere no gufasha abanyempano muri muzika batabonye amahirwe yo kumenyekana no gukora ibihangano byabo. Uzegukana umwanya wa mbere azahembwa miliyoni 4 Frw ndetse ahabwe amasezerano y’imyaka itanu na kompanyi izajya imufasha mu bijyanye n’imicungire y’umuziki we (Music Management).

Mu kiganiro yagiranye na People TV, Bahati Makaca yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa yagitekerejeho mu gihe cy’imyaka irenga icumi, agamije gushyiraho urubuga ruzafasha abantu bafite impano yo kuririmba ariko badafite ubushobozi cyangwa amahirwe yo kuzimenyekanisha.

Bahati, wamenyekanye mu muziki nyarwanda nk’umwe mu bagize itsinda rya Just Family ryamamaye mu myaka ya 2008 kuzamura, yavuze ko mu 2023 ari bwo yatangiye gushyira mu bikorwa icyo gitekerezo, ariko ibikorwa byo gutegura ubukwe bwe bituma awushyira ku ruhande by’agateganyo. Nyuma y’ubukwe, mu 2024, yongeye gusubukura uwo mushinga, atangira kuwunoza no kugisha inama abantu batandukanye kugira ngo uzashyirwe mu bikorwa neza.

Ibyo byaje gutuma mu Kwakira 2026 hatangizwa ku mugaragaro irushanwa rya mbere rya The Rwanda Next Super Star.

Abanyempano 200 biyandikishije, 10 ni bo bageze mu cyiciro gikurikiraho

Bahati Makaca yavuze ko mu ntangiriro abanyempano 200 ari bo biyandikishije muri iri rushanwa, nyuma hatoranywamo 50 babonaga barushije abandi, ari na bo binjiye mu irushanwa nyirizina rya The Rwanda Next Super Star 2026.

Hakurikiyeho ibyiciro bine bya Knockout Stages, byari bigamije kurushaho gutoranya abahanzi bafite ubushobozi bwo gukomeza. Abahatana banyuze imbere y’akanama nkemurampaka mu majonjora (Auditions) ane amaze kuba kugeza ubu, yabereye kuri The Play Hotel no kuri Paramount Hotel.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’umuhanzi Mico The Best, ukayobora, Producer akaba n’umuhanzi Chrisy Neat, ndetse n’umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba MC Tino.

Nyuma y’ayo majonjora, hasigayemo abanyempano 10, ari bo bagize icyiciro cya Top 10. Buri umwe muri aba icumi yahembwe amafaranga ibihumbi 300 Frw, ndetse bahabwa n’itsinda ry’abacuranzi (Live Band) bazajya babaherekeza mu byiciro bikurikiraho.

Bahati yasobanuye ko kugeza kuri iki cyiciro, abarushanwaga baririmbaga bakoresheje indirimbo ziri muri instrumental beats, ariko ko ubu bahawe ibyumweru bitatu byo kwitegura no kwimenyereza kuririmbana na Live Band mbere yo gukomeza.

 

Uko ibyiciro bizakurikirana kugeza kuri Final

Nk’uko Bahati Makaca yabitangarije People TV, icyiciro gikurikiraho giteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, aho abanyempano 10 bazaririmba baherekejwe n’abacuranzi. Muri abo icumi, hazatoranywa barindwi bazakomeza, abandi batatu basezerewe.

Ku wa 29 Ugushyingo 2026, abo barindwi bazongera guhatana, hatoranywemo bane bazakomeza mu kindi cyiciro.

Ku wa 6 Ukuboza 2026, abo bane bazongera kwerekana ubushobozi bwabo. Babiri bazaba bitwaye neza kurusha abandi bazahita babona itike yo kurushanwa ku munsi wa nyuma. Abandi babiri bazahabwa andi mahirwe yo kongera kwerekana icyo bashoboye, kugira ngo hatoranywemo umwe wuzuza batatu bazahatana muri Final.

Nyuma y’icyo cyiciro, hazasimbukwa icyumweru kimwe, maze ku wa 20 Ukuboza 2026 habe umukino wa nyuma uzahuza abanyempano batatu bazaba barushije abandi mu byiciro byabanje.

 

Miliyoni 4 Frw n’amasezerano y’imyaka itanu k’ uzegukana irushanwa

Ku bijyanye n’ibihembo, uzegukana umwanya wa mbere azahembwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw), anagire amahirwe yo gusinya amasezerano y’imyaka itanu na kompanyi ya Music Label izajya imufasha mu micungire no guteza imbere umuziki we.

Uzegukana umwanya wa kabiri azahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), mu gihe uzaba uwa gatatu azahembwa miliyoni imwe (1,000,000 Frw).

Ibihembo n’ubufasha buteganyijwe muri iri rushanwa bigaragaza ko intego yaryo atari uguhitamo umuririmbyi utsinze gusa, ahubwo ari no guha amahirwe abanyempano yo kubona urubuga rwo kwigaragaza no gukomeza urugendo rwabo muri muzika.

 

Ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka

The Rwanda Next Super Star 2026 yatewe inkunga na HDI, Paramount Hotel, Z Event, Kigali Protocol, The Play Hotel, Sports Park n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Bahati Makaca yavuze ko nubwo iri rushanwa ritangiranye n’iyi Edition ya mbere, ari igikorwa yifuza ko kizajya kiba buri mwaka, hagakomeza kuvumburwa no gutezwa imbere abanyempano bashya muri muzika nyarwanda.

Yongeyeho ko mu mwaka utaha gahunda izahinduka, aho kwiyandikisha bitazagarukira ku rubuga rwa internet gusa nk’uko byagenze kuri iyi nshuro ya mbere, ahubwo ibikorwa byo gushaka abanyempano, kwiyandikisha no gutoranya abazahatana bizajya binyura no mu Ntara z’igihugu, kugira ngo n’abafite impano batuye kure y’Umujyi wa Kigali babone amahirwe angana yo kwitabira.

Amarushanwa ya The Rwanda Next Super Star ni imwe mu nzira zigamije guha urubuga impano nshya muri muzika nyarwanda, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kuririmba ariko batarabona amahirwe ahagije yo kumenyekana no kwinjira mu ruhando rw’abahanzi bazwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts