BREAKING

AmakuruUmutekano

RCS yakiriye abacungagereza bashya 515 barimo abagore 226

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwungutse abakozi bashya 515, barimo abagore 226, basoje amahugurwa y’amezi icyenda yabateguriraga gutangira inshingano zo gucunga amagororero no gufasha abagororwa kwisubiraho.

Umuhango wo kwakira indahiro zabo wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana, witabirwa na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS, SUPT Mutuyimana Tony Valens, yavuze ko abanyeshuri 523 ari bo batangiye amahugurwa y’icyiciro cya munani ku wa 6 Gashyantare 2026, ariko umunani muri bo ntibayasoza kubera impamvu zirimo ibibazo by’ubuzima no gutsindwa amasomo.

Yasobanuye ko abasoje aya mahugurwa bahawe ubumenyi bw’ibanze ku micungire y’amagororero, umutekano, imyitwarire n’indangagaciro bikwiye kuranga umucungagereza, ndetse n’ubumenyi bubafasha gukora kinyamwuga.

Yavuze kandi ko bakoze imyitozo ngiro ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri, ndetse n’imyitozo ngororamubiri yabateguraga guhangana n’ibisabwa mu kazi kabo.

Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, yashimiye RCS ku ruhare yagize mu gutegura aba bakozi, abasaba kuzirikana ko batangiye umwuga usaba ubwitange, ubushishozi, ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.

Yabibukije ko inshingano zabo zitagarukira gusa ku gucunga abantu bafunzwe no kurinda umutekano w’amagororero, ahubwo ko banahagarariye Leta mu micungire ya buri munsi y’abagororwa.

Ati: “Ndabasaba guhora muzirikana ko kuba umukozi wa RCS birenze kugira inshingano zo gucunga abantu bafunzwe no kurinda umutekano w’igororero gusa. Ahubwo ni inshingano zo guhagararira Leta mu micungire ya buri munsi y’abagororwa. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje.”

Yakomeje ashimangira ko abakozi b’amagororero bafite uruhare rukomeye mu gufasha abagororwa guhindura imyitwarire, kwisubiraho no kwitegura gusubira mu muryango Nyarwanda bafite ubushobozi bwo kuwubamo neza no kuwuteza imbere.

Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda ruswa no kudakoresha nabi ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Yanabibukije ko bagomba guhuza inshingano zo kurinda umutekano n’izo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, bakora akazi kabo kinyamwuga.

Uwamahoro Patience, umwe mu basoje amahugurwa, yavuze ko yishimiye kuba yinjiye muri RCS, agaragaza ko ubumenyi bahawe buzamufasha gucunga umutekano w’igororero no kugira uruhare mu kugorora abaririmo.

Ati: “Twahawe amasomo menshi atwereka uko twagorora tukanarinda abari mu igororero. Tweretswe ko nubwo bafunze ariko ari abantu kandi ko badukeneye kugira ngo nibarekurwa, basubiye mu buzima busanzwe, bazabe bafite indangagaciro. Rero tugiye gufatanya n’abandi mu kubagorora.”

Tuyizere Emmanuel na we yavuze ko kwinjira muri RCS ari inzozi ze zabaye impamo, kuko kuva akiri muto yifuzaga kuzakorera uru rwego. Yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi yungukiye mu mahugurwa y’amezi icyenda bizamufasha kurinda amagororero no kugira uruhare mu kugorora abagororwa.

Ku rundi ruhande, Tuyishime Timothe, waje ku mwanya wa mbere muri aya mahugurwa, yashimiye RCS ku bumenyi n’ubushobozi yabahaye, avuga ko agiye kubukoresha neza mu nshingano ze no gufatanya n’abandi mu gufasha abagororwa kwisubiraho.

Yijeje ko azakora akazi ke neza, agamije gutanga umusanzu mu kugorora abagororwa no guhesha ishema urwego azaba akorera.

Kwinjiza aba bakozi bashya muri RCS ni intambwe mu kongera ubushobozi bw’uru rwego mu gucunga amagororero, kubungabunga umutekano no gushyira mu bikorwa gahunda zo kugorora abagororwa no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts