BREAKING

AmakuruPolitiki

U Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse mu bihugu bitanu by’i Burayi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri mu biganiro n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bigamije gushyiraho mu Rwanda ikigo cy’icyitegererezo kizajya cyakira abimukira batemerewe gukomeza gutura muri ibyo bihugu, aho abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda bitarenze mu 2027.

Ibi bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa 16 Ugushyingo 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.

Ibihugu biri muri ibi biganiro ni Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi. Byifuza gukorana n’u Rwanda mu gushyiraho ikigo kizajya cyakira abantu bafatiwe ibyemezo byo kuvanwa ku butaka bwabyo nyuma yo kwinjiramo cyangwa kuhatura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryayo, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibi biganiro bigamije kureba uburyo hashyirwaho ikigo cy’icyitegererezo kizajya cyakira abimukira bagarurwa bava muri ibyo bihugu.

Yasobanuye ko gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ari kimwe mu bisubizo bishobora gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bari mu bihugu by’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverinoma yavuze ko hari umubare munini w’abantu baba ku butaka bw’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi badafite uburenganzira bwo kuhaguma, ariko kubasubiza mu bihugu bakomokamo bikagorana nubwo baba barafatiwe ibyemezo byo kubirukanamo.

Yagaragaje ko ikigo kiri kuganirwaho gishobora gufasha mu gukemura iki kibazo no guca intege ibikorwa by’abacuruza abantu, bakoresha intege nke z’abimukira bakabashora mu ngendo ziteje akaga bagamije kugera i Burayi.

Minisititi Vincent Biruta ni we wahagarariye u Rwanda muri ibyo biganiro

Abimukira bazakirwa mu Rwanda ni abahe?

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko iki kigo kitazajya cyakira abimukira bose, ahubwo kizibanda ku bantu binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibyo bihugu bitanu, kandi bakaba baramaze gufatirwa icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa kuvanwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Ibi bivuze ko, nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibisobanura, gahunda itareba abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga cyangwa abacyemererwa kuguma muri ibyo bihugu kubera izindi mpamvu zemewe n’amategeko.

Abazagezwa mu Rwanda bazahabwa amahitamo yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu, binyuze mu kwinjira mu muryango nyarwanda, cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.

Bashobora kandi kujya mu kindi gihugu bemerewe guturamo, hubahirijwe amategeko abigenga.

Guverinoma yavuze ko abo bimukira bazafashwa n’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gihe bazaba bahisemo gutura mu gihugu kibemereye cyangwa gusubira iwabo.

Yashimangiye ko gahunda yose izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’u Rwanda, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko arengera uburenganzira bwa muntu.

Abimukira ba mbere bashobora kugera mu Rwanda mu 2027

U Rwanda rwatangaje ko ibiganiro n’ibihugu bitanu bikomeje, aho impande zombi ziteganya kugenda zumvikana ku buryo ikigo kizashyirwaho, uko kizakora n’amasezerano azagenga imikoranire.

Intego ni uko ayo masezerano azagerwaho ku buryo abimukira ba mbere bazatangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze mu mwaka wa 2027.

Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda ntiyatangaje umubare w’abimukira bashobora kwakirwa cyangwa ahazubakwa iki kigo.

Yagaragaje kandi ko ubu bufatanye bushobora kwaguka bukagera no mu zindi nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abimukira baturutse muri Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi.

Komisiyo ya EU, IOM na UNHCR biri muri gahunda

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iri muri ibi biganiro nk’indorerezi, aho itanga umusanzu mu kureba uburyo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko agenga uwo muryango.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) na ryo ririmo gutanga ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bya tekiniki bikenewe mu gutegura imikorere y’iki kigo.

IOM yanagaragaje ko yiteguye gufasha abimukira bazakirwa, mu gihe izaba ibisabwe na Guverinoma y’igihugu kibakira, hashingiwe ku ngamba zo kubarengera.

Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro n’u Rwanda ndetse n’ibihugu bitanu birebwa n’iyi gahunda, kugira ngo harebwe uko izubahiriza amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko ayerekeye uburenganzira bw’abakeneye ubuhungiro.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yifuza ko iki kigo kizaba icy’icyitegererezo mu kubahiriza agaciro ka muntu n’uburenganzira bw’abimukira.

Yashimangiye ko u Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira impunzi n’abimukira, kandi ko rwiyemeje gukomeza gufatanya n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abimurwa mu byabo.

Yagaragaje kandi ko ubu bufatanye bushobora kugira uruhare mu guhangana n’impamvu z’ubusumbane mu iterambere ry’ubukungu ku Isi, ziri mu zituma bamwe mu bantu, by’umwihariko Abanyafurika, bimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yizeye ko iyi gahunda izafasha kurokora ubuzima bw’abantu no guca intege ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu, bikunze kubashora mu ngendo ziteje akaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts