Louise Mushikiwabo yongerewe amezi 12 ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu binyamuryango bananiwe kumvikana ku matora y’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.
Iki cyemezo cyafashwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yasojwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026. Iyi nama yari iteganyijwemo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya, ariko impaka hagati y’abakuru b’ibihugu zituma hafatwa icyemezo cyo kuyasubika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko impaka zari zishingiye ku mpungenge z’uko gukora amatora muri icyo gihe bishobora guteza ubushyamirane n’amacakubiri hagati y’ibihugu binyamuryango.
Yavuze ko nubwo amategeko ya OIF yemera ko habaho amatora, hari abayobozi b’ibihugu bumvaga ko kuyakora bitari gutanga umusaruro mwiza ku bumwe bw’umuryango, bityo bagasaba ko yigizwa inyuma.
Ati “Habaye ibiganiro n’impaka ndende hagati y’abakuru b’ibihugu, bamwe bavuga ko nubwo amatora yemewe n’amategeko ya Francophonie, ariko ko yateza ugutana n’ubushyamirane hagati y’ibihugu, bakaba bifuzaga ko amatora yakwigizwa inyuma.”
Impaka ku buryo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru ugabanywa n’uko utorwamo
Mu ngingo zagarutsweho cyane muri ibyo biganiro harimo uburyo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ugenerwa ibihugu n’uturere bigize uyu muryango.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu byifuzaga ko hajyaho uburyo bw’isaranganya ry’uyu mwanya hagati y’uturere, aho kugira ngo ujye uhorana n’umugabane cyangwa ibihugu bimwe.
Ikindi kibazo cyateje impaka ni uburyo umukandida atsindira uyu mwanya. Hari ibihugu byasabaga ko uburyo busanzwe bwo gutoranya umukandida wagize amajwi menshi buhinduka, hakajya hatorwa gusa uwabonye ubwiganze busesuye.
Izi ngingo zatumye ibiganiro birushaho gukomera, ariko bamwe mu bakuru b’ibihugu bagira uruhare mu gushaka umuti wumvikanwaho n’impande zitandukanye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ari umwe mu bagize uruhare mu gushaka ubwumvikane, hagamijwe ko hafatwa icyemezo cyakirwa n’ibihugu binyamuryango.
Ati “Habaye rero impaka ndende ku buryo byabaye ngombwa ko hari abakuru b’ibihugu nka Perezida Diomaye Faye wa Sénégal, warebye uko yashaka ubwumvikane, ashaka icyemezo cyabera abantu bose, cyabera ibihugu byose.”

U Rwanda ntiruzatanga umukandida mu matora ataha
Mu mwanzuro w’ibiganiro, hemejwe ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12, aho azaba afite inshingano zo gushyira mu bikorwa amavugurura ajyanye n’uburyo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango atorwa.
Mu rwego rwo kugera kuri ubwo bwumvikane, u Rwanda rwemeye ko nyuma y’icyo gihe cy’amezi 12 rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora azakurikiraho.
Icyakora, abakandida bari basanzwe bahatanira uwo mwanya bazemererwa kongera kwiyamamaza, ndetse n’ibindi bihugu bizaba bifite uburenganzira bwo gutanga abakandida babyo.
Amb. Nduhungirehe yemeje ko iki cyemezo kiri mu bwumvikane bwagezweho hagati y’ibihugu, nubwo atari buri ruhande rwabonye ibyo rwifuzaga byose.
Ati “Nyuma y’amezi 12 u Rwanda nta wundi mukandida ruzatanga, ariko abakandida bariho bazaba bemerewe kwiyamamaza, ariko n’ibindi bihugu bikaba bizatanga abakandida.”
Yakomeje agira ati “Ni icyo cyemejwe, ni ubwumvikane. Ntabwo wavuga ko buri ruhande rwabonye ibyo rwifuza, ariko ni ubwumvikane kugira ngo turebe ukuntu twateza imbere umuryango wacu.”

Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’inzibacyuho
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019. Yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango mu 2022, mbere yo kongererwa igihe cy’amezi 12 mu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye i Phnom Penh.
Iki gihe cy’inyongera kizakoreshwa mu gushyira mu bikorwa amavugurura ajyanye n’imikorere n’uburyo hazajya hatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya.
Icyemezo cyafashwe gisobanuye ko amatora yari ateganyijwe atabaye nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo ibihugu binyamuryango byahisemo kubanza gushaka ubwumvikane ku mategeko n’uburyo bw’amatora, mu rwego rwo gukomeza ubumwe bw’uyu muryango.










