Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo amezi 12 ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) cyafashwe nyuma y’impaka ndende hagati y’abakuru b’ibihugu, bamwe bagaragaza impungenge ko amatora ashobora guteza amacakubiri mu muryango.
Ibi byabereye mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yasojwe ku wa 16 Ugushyingo 2026. Muri iyi nama, hari hateganyijwe amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, ariko aza gusubikwa nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu.
Mu kiganiro, Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo amategeko ya OIF yemerera ibihugu gukora amatora, hari bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko kuyakora muri icyo gihe bishobora guteza ubushyamirane n’amacakubiri.
Ati “Habaye ibiganiro n’impaka ndende hagati y’abakuru b’ibihugu, bamwe bavuga ko nubwo amatora yemewe n’amategeko ya Francophonie, ariko ko yateza ugutana n’ubushyamirane hagati y’ibihugu, bakaba bifuzaga ko amatora yakwigizwa inyuma.”
Yavuze ko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ari mu bakuru b’ibihugu bagize uruhare mu gushaka igisubizo cyahuza impande zitandukanye.
Ati “Habaye rero impaka ndende ku buryo byabaye ngombwa ko hari abakuru b’ibihugu nka Perezida Diomaye Faye wa Sénégal, warebye uko yashaka ubwumvikane, ashaka icyemezo cyabera abantu bose, cyabera ibihugu byose.”
Impaka ku buryo Umunyamabanga Mukuru atorwa
Amb. Nduhungirehe yavuze ko zimwe mu ngingo zateje impaka zikomeye ari uburyo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF utorwamo, aho hari ibihugu byifuzaga ko hajyaho isaranganya ry’uyu mwanya hagati y’uturere tugize umuryango, aho guhora uhabwa ibihugu cyangwa uturere tumwe.
Indi ngingo yari ishingiro ry’impaka ni uburyo umukandida atsindira uyu mwanya. Yavuze ko hari ibihugu byasabaga ko uburyo busanzwe bwo gutoranya uwagize amajwi menshi buhinduka, hakajya hatsinda umukandida wabonye ubwiganze busesuye.
Nyuma y’ibi biganiro, hemejwe ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12. Muri icyo gihe cy’inzibacyuho, azaba afite inshingano zo gushyira mu bikorwa amavugurura ajyanye n’uburyo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango atorwa.
Amb. Nduhungirehe yemeje kandi ko, mu rwego rwo kugera ku bwumvikane, u Rwanda rwemeye ko nyuma y’ayo mezi 12 rutazongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya. Icyakora, abakandida bari basanzwe bahatanira uwo mwanya bazemererwa kongera kwiyamamaza, kimwe n’abandi bazatangwa n’ibindi bihugu.
Ati “Nyuma y’amezi 12 u Rwanda nta wundi mukandida ruzatanga, ariko abakandida bariho bazaba bemerewe kwiyamamaza, ariko n’ibindi bihugu bikaba bizatanga abakandida.”
Yakomeje agira ati “Ni icyo cyemejwe, ni ubwumvikane. Ntabwo wavuga ko buri ruhande rwabonye ibyo rwifuza, ariko ni ubwumvikane kugira ngo turebe ukuntu twateza imbere umuryango wacu.”
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019. Azakomeza izi nshingano mu gihe cy’amezi 12 y’inzibacyuho, mu gihe umuryango utegura amavugurura ajyanye n’uburyo hazajya hatorwa Umunyamabanga Mukuru wawo.










