Umunyezamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), Lucas Chevalier, yasuye u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye buri hagati y’iyi kipe yo mu Bufaransa na Visit Rwanda.
Mu bikorwa yakoze akigera mu Rwanda, Chevalier yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatambagijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo.
Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uyu munyezamu yanasuye Stade Amahoro, aho yahuye n’abahagarariye Minisiteri ya Siporo ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakiri bato 25 bafite hagati y’imyaka 13 na 17.
Uru ruzinduko ruri muri gahunda z’ubufatanye bwa Paris Saint-Germain na Visit Rwanda, bugamije kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere ubufatanye mu bijyanye na siporo n’ubukerarugendo.
Lucas Chevalier ni muntu ki?
Lucas Chevalier ni umunyezamu w’Umufaransa wavukiye i Calais ku wa 6 Ugushyingo 2001. Yakuze akina umupira w’amaguru mu ishuri ry’abato rya Lille, mbere yo kujya muri Valenciennes mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, ayikinira nk’intizanyo.
Mu 2022, yagarutse muri Lille, aza guhabwa umwanya wo kuyibera umunyezamu wa mbere. Yitwaye neza mu myaka yakurikiyeho, kugeza ubwo atoranyijwe nk’umwe mu bakinnyi beza ku mwanya w’umunyezamu muri shampiyona y’u Bufaransa mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.
Mu 2025, Chevalier yerekeje muri Paris Saint-Germain, asinya amasezerano azageza mu 2030.
Kuva yagera muri PSG, uyu munyezamu akomeje kubaka izina mu mupira w’amaguru w’u Bufaransa, aho ubu ari umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ihagaze mu makipe akomeye i Burayi.












