BREAKING

Amakuru

Ngoma:Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umucuruzi

Impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yabereye mu karere ka Ngoma,umurenge wa Karembo ahitwa Gisaya .
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ubwo iyi modoka yaritwaye imyaka ikaza kubura ferimaze ngo umushoferi akirwanaho ntibikunde ikagusha urubavu.

Ubwo abaturage batabaraga basanze uwitwa Ukunzwe Jean Marie Vianny w’imyaka 39 y’amavuko Ari nawe nyirayo yamaze gushiramo umwuka kubera ko yashatse kuyisimbuka dore ko abandi bari bayirimo ntacyo babaye.
Aka gace k’ahitwa Gisaya abaturage bavuga ko hakunze kuba impanuka zitandukanye doreko nta kwezi kwashira imodoka zitahaguye bakaba Basaba inzego zibishinzwe kuko abatabarika bamaze kuhasiga ubuzima.

Kuruhande rw’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ntacyo buratangaza kuri iyi mpanuka.

Aka gace k’ahitwa Gisaya ni mu murenge wa Kazrembo mu karere ka Ngoma no murugabano rw’Akarere ka Rwamagana na Ngoma.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts