Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Nzeri 2026 Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ISHUNGURE Parfait, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence RUBINGISA, abayobozi b’Akarere ka Ngoma barimo Meya NIYONAGIRA Nathalie na ba Visi Meya bombi, hamwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’urubyiruko mu Muganda udasanzwe w’urubyiruko wabereye mu Murenge wa Kibungo.
Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda ya SoberGen, igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangamira ubuzima, umutekano n’iterambere rwabo.
Muri uyu Muganda, hibanzwe ku gusukura inkengero z’imihanda no gutunganya inzira z’amazi, mu rwego rwo kwitegura ibihe by’Umuhindo no gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ISHUNGURE Parfait, yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga igihugu gishingiraho mu iterambere, bityo ko rukwiye kurinda ejo hazaza harwo.
Yasabye urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya ababikwirakwiza, abasaba gufata ibyemezo bibafasha kubaka ubuzima bwiza no kugera ku ntego zabo.
Yashimangiye kandi ko gahunda ya #SoberGen ari umwanya wo kongera ubukangurambaga bugamije kugira urubyiruko rutekanye, rufite ubuzima bwiza kandi rwiteguye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence RUBINGISA
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence RUBINGISA, yashimiye urubyiruko ku ruhare rwagaragaje mu bikorwa by’umuganda w’uyu munsi.
Yasabye urubyiruko kdi gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, ariko by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge, kuko bishobora kubangamira ejo hazaza habo ndetse bagatanga namakuru aho babona hakorerwa ibiyobyabwenge.
Urubyiruko Kandi ruvuga ko uyu Muganda udasanzwe w’urubyiruko wabaye umwanya udasanzwe wo gukomeza kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga igihugu gifite bityo rukaba rukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ubuzima bwabo cyane cyane ibiyobyabwenge.










