Bayingana Innocent wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kigali FC, nyuma y’uko iyi kipe ihinduye izina ikava kuri AS Kigali.
Ni icyemezo cyafashwe mu Nteko Rusange ya AS Kigali yateranye ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, aho hanemejwe impinduka mu nzego z’ubuyobozi bw’ikipe.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa Kigali FC, asimbura Kankindi Anne-Lisa Alida wari weguye kuri uyu mwanya.
Bayingana Innocent, umaze igihe kinini mu buyobozi bw’iyi kipe, ni we wahawe inshingano zo kuyobora Kigali FC, ndetse azanakurikirana ikipe y’abagore, Kigali Women Football Club, na yo yahinduriwe izina ikava kuri AS Kigali WFC.

Mu rwego rwo kuzuza inzego z’ubuyobozi, Alffred Nduwayezu, Gertrude Urujeni na Patricie Murekatete bashyizwe mu bagize Urwego Rukuru rwa Kigali FC.
Izi mpinduka zije mu gihe AS Kigali yari imaze iminsi irangwa n’impinduka mu buyobozi, zirimo n’iyegura rya Kankindi Anne-Lisa Alida ku mwanya wa Visi Perezida.
Kuva ubu, Kigali FC ni ryo zina rishya ry’ikipe yari isanzwe izwi nka AS Kigali, mu gihe ubuyobozi bushya bugiye gutangira inshingano zo kuyobora no guteza imbere iyi kipe n’amakipe ayigize.










