BREAKING

Imikino

APR FC izafungura Kagame Cup 2026 ihura na Gor Mahia

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ifungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026.

Iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, rikaba rigiye kongera kubera mu Rwanda nyuma y’aho riherukaga kwakirwa mu 2019.

Uyu mwaka CECAFA Kagame Cup izitabirwa n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda atatu, aho u Rwanda ruzaserukirwa na APR FC na Rayon Sports.

Imikino ibiri ifungura iri rushanwa izaba ari iyo mu Itsinda A. Saa Cyenda z’amanywa, Vipers SC yo muri Uganda izakina na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Umukino utegerejwe na benshi uzahuza APR FC na Gor Mahia yo muri Kenya, utangire Saa Moya z’umugoroba muri Stade Amahoro.

Ibiciro byo kwinjira:

  • Ahasanzwe (Hejuru no Hasi): 2.000 Frw
  • VIP: 15.000 Frw
  • VVIP: 30.000 Frw
  • Executive Seats: 100.000 Frw
  • Skybox: 1.000.000 Frw

FERWAFA yatangaje ko amatike ashobora kugurwa hifashishijwe kode ya *939*3*2# cyangwa ku rubuga rwa Sportspass.rw.

Amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026

Itsinda A

  • APR FC (Rwanda)
  • Vipers SC (Uganda)
  • Gor Mahia (Kenya)
  • FC Garde Républicaine (Djibouti)

Itsinda B

  • Singida Big Stars (Tanzania)
  • Simba SC (Tanzania)
  • Jamus FC (Sudani y’Epfo)
  • Mogadishu City (Somalia)

Itsinda C

  • Al Hilal SC (Sudani)
  • Rayon Sports (Rwanda)
  • Tusker FC (Kenya)
  • KVZ SC (Zanzibar)

Amakipe ya APR FC na Rayon Sports azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, aho abafana bitezweho kuzuza Stade Amahoro mu mikino yo gufungura no gushyigikira amakipe yabo.

APR FC izafungura Kagame Cup 2026 ihura na Gor Mahia

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts