BREAKING

Imikino

WORLD CUP 2026: Canada na Mexique zikomeje gutanga udukingirizo tw’ubuntu

 Ibihugu bya Canada na Mexique bikomeje  kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026, inzego z’ubuzima muri ibyo bihugu zikomeje  gahunda idasanzwe igamije kurinda ubuzima bw’abafana n’abaturage bitabiriye  iyo mikino, aho barimo gutanga  udukingirizo tw’ubuntu, n’ubukangurambaga ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse hakanakorwa isuzumwa ku buntu.

Muri gahunda inzego z’ubuzima muri ibi bihugu zirimo  gutanga mu  imikino y’igikombe cy’isi cya 2026, zirimo gutanga udukingirizo tw’ubuntu ndetse no gutanga inama z’ubukangurambaga ku kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ahabera  imikino, mu bigo by’ubuvuzi no mu bindi bice bitandukanye byakira abantu benshi.

Mu mujyi wa Toronto, umwe mu mijyi yakiriye  abakunzi b’umupira w’amaguru, abitabira imikino  babona udukingirizo tw’ubuntu ahantu hatandukanye harimo stade, ibigo by’ubuvuzi ndetse n’ahandi hateraniye abantu benshi.

Inzego z’ubuzima muri uwo mujyi zemeza ko iyi gahunda igamije gukangurira abantu gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, mu rwego rwo kurinda ikwirakwira ry’indwara zirimo Virusi itera SIDA, imitezi, mburugu, hepatite n’izindi.

Mu rwego rwo kongera ubukangurambaga, tumwe mu dukingirizo twateguwe twanditseho amagambo asetsa kandi ashimishije afitanye isano n’umupira w’amaguru, nka “hagarika ayo mashoti”, “mbega igitego”, na “Ooooohhhh Canada”.

Ku ruhande rwa Mexique, mu mijyi yayo yakiriye  imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi nka Mexico City, Guadalajara na Monterrey, hatangajwe gahunda ikomeye yo gutanga udukingirizo hagati ya miliyoni 6 na 7 mu gihe cy’iminsi yose y’amarushanwa.

Utu dukingirizo twashyizwe  ahantu hatandukanye harimo utubari, amahoteli, ibibuga by’indege, hanze ya stade n’ahandi hateraniye abantu benshi.

Mbere yo gutanga utu dukingirizo, harabanza hakabaho  inama z’ubukangurambaga ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hagamijwe kongerera abantu ubumenyi ku kwirinda no kurengera ubuzima bwabo.

Inzego z’ubuzima muri ibyo bihugu zigaragaza ko iyi gahunda igamije gukumira ubwandu bushya bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gihe cy’amarushanwa akurura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

                                        Udukingirizo dukomeje gutangwa mu rwego rwo kwirinda indwara

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts