Abanyamakuru batandukanye baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo ibyandika, amaradiyo na televiziyo, bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubumenyi ku mutekano w’amakuru n’umutekano wabo mu kazi ka buri munsi.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’ abanyamakuru 22, akaba yarateguwe na Fojo Media Institute binyuze muri Rwanda Media Programme (RMP), gahunda igamije guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda.
Aya mahugurwa yabereye muri Paramount Hotel i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Kamena 2026, yibanda ku buryo abanyamakuru barushaho kurinda amakuru bakusanya, bayabika ndetse banayatangaza mu buryo bwizewe, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu ijambo rifungura aya mahugurwa, Fulgence Niyongize, Umuyobozi wa Rwanda Media Programme muri Fojo Media Institute, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kuyategura ari ugufasha abanyamakuru kugira ubumenyi bubafasha kwicungira umutekano no kurinda amakuru yabo ndetse n’ay’abatanga amakuru.
Yagize ati: “Umutekano w’amakuru ni inkingi ikomeye y’umwuga w’itangazamakuru. Iyo amakuru umunyamakuru yakusanyije cyangwa yabitse adafite umutekano, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku munyamakuru ubwe no ku bantu bamuha amakuru. Ni yo mpamvu twabonye ko ari ngombwa kongerera abanyamakuru ubumenyi muri uru rwego.”
Yongeyeho ko Fojo Media Institute ikomeje gushyigikira iterambere ry’itangazamakuru ry’umwuga binyuze mu guhugura abanyamakuru ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano w’amakuru, itangazamakuru ricukumbuye, kugenzura amakuru n’izindi gahunda zigamije kuzamura ireme ry’itangazamakuru mu Rwanda.

Amasomo muri aya mahugurwa yatanzwe na Assoumani Ntakirutimana, inzobere mu ikoranabuhanga no mu mutekano w’amakuru mu mwuga w’itangazamakuru. Yagaragaje uburyo abanyamakuru bashobora kubika amakuru yabo mu buryo bwizewe, kurinda ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga no kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga bishobora guhungabanya akazi kabo.
Yasobanuye ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ari na ko amayeri akoreshwa n’abajura b’amakuru n’abashaka kwinjira mu makuru y’abandi agenda yiyongera, bityo ko ari ingenzi ko abanyamakuru bagira ubumenyi bubafasha kurinda amakuru mbere yo kuyakusanya, mu gihe bayatunganya ndetse na nyuma yo kuyatangaza.
Yagize ati: “Kurinda amakuru si ukurinda inyandiko cyangwa amajwi gusa, ahubwo ni no kurinda umutekano w’umunyamakuru n’uwamuhaye amakuru. Iyo amakuru ageze mu maboko atari yo, bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Abitabiriye aya mahugurwa kandi bahawe amasomo ku buryo bwo gutumanaho bwizewe, kubika inyandiko n’amafoto mu buryo butekanye ndetse no gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

Ikindi cyagarutsweho ni uburyo bwo kumenya amakuru y’ibinyoma cyangwa ayahimbwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Abanyamakuru beretswe amayeri akoreshwa mu guhindura amafoto, amashusho ndetse no gukora inkuru z’impimbano zigamije kuyobya abaturage.
Bahawe kandi ubumenyi ku buryo bwo kugenzura ukuri kw’amakuru, amafoto cyangwa amashusho mbere yo kuyatangaza kugira ngo birinde gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa ibihuha bishobora kugira ingaruka ku muryango nyarwanda no ku mwuga w’itangazamakuru.
Abahuguwe bagaragarijwe kandi uburyo abajura b’amakuru bashobora kwinjira muri mudasobwa, telefoni zigendanwa ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’ibitangazamakuru, bakiba amakuru cyangwa bakigarurira konti zitandukanye zirimo iza YouTube n’izindi.
Basobanuriwe ko kutita ku mutekano w’ibikoresho by’itumanaho bishobora gutuma abantu babasha gukurikirana aho umunyamakuru aherereye cyangwa bakagera ku makuru ye bwite batabiherewe uburenganzira, ibintu bishobora gushyira mu kaga umutekano we ndetse n’uw’abo bakorana.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bungutse byinshi batari bazi ku mutekano w’amakuru, bavuga ko hari ibikorwa byinshi bakoraga batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwabo no ku bw’abatanga amakuru.
Alice Ingabire, umwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yayungukiyemo byinshi cyane cyane mu bijyanye no kubika no kurinda amakuru mu buryo bwizewe.
Yagize ati: “Aya mahugurwa yabaye ingirakamaro cyane kuri njye kuko yanyongereye ubumenyi ku buryo bwo kubika no kurinda amakuru neza. Twasobanuriwe ko kurinda amakuru n’inkomoko yayo ari ingenzi cyane mu mwuga w’itangazamakuru. Aya mahugurwa yanamfashije kumenya uburyo bwo kwirinda ibyago byo gutakaza amakuru cyangwa kuyageraho kw’abatabifitiye uburenganzira.”
Yakomeje avuga ko ikindi yungukiyemo ari ukumenya uburyo bwo kurushaho kurinda amakuru akoraho, gukoresha neza ingamba z’umutekano mu ikoranabuhanga ndetse no gufata ingamba zituma akora umwuga we mu buryo butekanye kandi bwizewe, haba kuri we ubwe no ku bantu bamuha amakuru.
Yashimangiye ko ubumenyi yakuye muri aya mahugurwa buzamufasha kunoza akazi ke ka buri munsi no kurushaho kubungabunga umutekano w’amakuru, ibintu yavuze ko ari ingenzi mu gukomeza kubaka itangazamakuru ry’umwuga kandi ryizewe.
Muri aya mahugurwa, abanyamakuru bibukijwe ko umutekano w’amakuru, uwabo ndetse n’uw’ababaha amakuru ari kimwe mu bipimo by’ingenzi biranga umunyamakuru w’umwuga. Bagaragarijwe ko kubungabunga ayo makuru ari bwo buryo bwo gukomeza kugirirwa icyizere n’abaturage no kurinda umwuga w’itangazamakuru muri rusange.












