BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 17 Kamena 2026 yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu, abasaba kurangwa no gukorera abaturage no gushyira imbere inyungu z’Igihugu.

Abarahiriye izi nshingano barimo Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro za Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Mu ijambo yabagejejeho nyuma yo kurahira, Umukuru w’Igihugu yabasabye gusobanukirwa neza inshingano bahawe no kuzirebera mu nyungu z’Abanyarwanda bose aho kuzishingira ku nyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe yashyizwe muri izi nshingano kubera ubushobozi yifitemo cyangwa yagaragaje aho yari asanzwe akorera.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye guhora bazirikana ko bahawe amahirwe yo guhagararira abandi Banyarwanda benshi bafite ubushobozi nk’ubwabo, bityo bakarushaho gukora inshingano zabo neza.

Yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikunze kuboneka mu buyobozi ari uko bamwe bashyira imbere inyungu zabo bwite, bakibagirwa ko inshingano bahawe zigamije guteza imbere Igihugu n’abaturage.

Ati: “Iteka hagomba kuba inyungu z’Igihugu zishyizwe imbere. Iyo ukoreye neza Igihugu, inyungu ntizigera ku bandi gusa, nawe uba uri mu babyungukiramo.”

Umukuru w’Igihugu yanibukije abayobozi amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, agaragaza ko rwashingiye ku bwitange no gushyira imbere inyungu rusange kuruta iz’umuntu ku giti cye.

Yavuze ko abayobozi bo muri iki gihe badasabwa gutanga ubuzima bwabo nk’uko byari bimeze mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ariko ko basabwa gukorana umurava, ubunyangamugayo n’ubwitange kugira ngo bagere ku nshingano zabo.

Perezida Kagame yanagarutse ku mpamvu zituma bamwe mu bayobozi bakurwa mu nshingano mbere y’uko barangiza manda zabo, asobanura ko akenshi biterwa no kutuzuza neza inshingano zabo cyangwa kutubahiriza ibyo biyemeje gukora.

Yagize ati: “Hari abantu bashobora kwibwira ngo ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.”

Yasobanuye ko hari abayobozi bagaragazwa inshuro nyinshi amakosa cyangwa ibitagenda neza mu nshingano zabo, bagahabwa amahirwe yo kwikosora ariko ntibahinduke, bikarangira hafashwe icyemezo cyo kubasimbuza abandi.

Ati: “Iyo bibaye ubwa gatatu cyangwa ubwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo kuko hari n’abandi Banyarwanda bashoboye bashobora gukora izo nshingano.”

Perezida Kagame yashimangiye ko abayobozi bashya bakwiye guhora bazirikana indahiro barahiye n’uburemere bw’inshingano zabo, bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagere ku nshingano bahawe kandi birinde ibikorwa byose byabangamira inyungu z’Igihugu n’iz’abaturage.

Yasoje abasaba gukorana umurava, gukemura ibibazo by’abaturage no guhora bashaka ibisubizo aho gushakira urwitwazo ku bitagenda neza, agaragaza ko ubuyobozi bwiza ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts