Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko iburanisha mu mizi ry’urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza risubukurwa muri Nzeri 2026, nyuma y’uko uruhande rwe rugaragaje ko rutaritegura bihagije kuburana.
Iki cyemezo cyafatiwe mu iburanisha ry’ibanze ryabereye mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, aho Ingabire Victoire yagaragarije urukiko impamvu abona zitamwemerera kuburana neza muri iki gihe.
Mu byo yagaragaje harimo kuba atabasha kuvugana n’abagize umuryango we bose uretse umugabo we, ibintu yavuze ko bimugora mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo no kubona uburyo bwo kwishyura abanyamategeko bamwunganira.
Ingabire yanabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kubera ikibazo cy’ubuzima bwe muri rusange, avuga ko adafite imbaraga zihagije ku mubiri, mu marangamutima ndetse no mu myizerere, ibintu avuga ko byamubujije gutegura neza urubanza.
Yongeyeho ko akeneye kubanza guhura na bamwe mu bareganwa na we kugira ngo bashobore guhuza imyiregurire yabo, cyane cyane ko hari ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byabereye mu mahugurwa atabashije kwitabira.
Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Ingabire rwongeye gusaba urukiko igihe gihagije cyo gutegura dosiye no gukora imyanzuro yo kwiregura ku byaha aregwa.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda ndetse no gucura umugambi wo kwigaragambya.
Ubwo yasabaga ko urubanza rwimurirwa ikindi gihe, Ingabire yari yagaragaje ko nibura akeneye amezi atatu kugira ngo ategure neza ubwiregure bwe.
Amakuru yamenyekanye ni uko urukiko rwasabye abanyamategeko be kuba barangije gutegura imyanzuro yo kwiregura bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2026.
Biteganyijwe ko iburanisha mu mizi ry’uru rubanza rizatangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri 2026, guhera ku wa 7 Nzeri 2026, keretse habaye impinduka.
Kwimura uru rubanza byanatewe n’uko hagati aho harimo ikiruhuko ngarukamwaka cy’Urwego rw’Ubucamanza.
Mu gihe iburanisha rizaba risubukuwe, Ubushinjacyaha buzahabwa umwanya wo gusobanura ibyaha bukurikiranyeho Ingabire n’abo bareganwa, bugaragaze ibimenyetso bubishingiraho ndetse bunasabe ibihano bubona bikwiye.

Ingabire Victoire na we azahabwa umwanya wo kwiregura ku byaha aregwa no kugaragaza ibimenyetso ashingiraho yemeza ko ari umwere, kuko akomeje guhakana ibyo akurikiranyweho byose.
Abandi bareganwa na we, barimo bamwe mu bahoze ari abarwanashyaka b’ishyaka DALFA-Umurinzi, na bo bazahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha ndetse no ku busabe bwabwo.









