Umukuru w’ igihugu Perezida Paul Kagame yakiriye Daniel Chapo wa Mozambique baganira ku nzego zitandukanye z’ubufatanye zirimo ubutwererane mu by’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.
Daniel Chapo ari mu Rwanda aho yitabiriye Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’ umukuru w’ igihugu rigira riti: “Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo amuha ikaze mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo ubutwererane mu by’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.”
U Rwanda na Mozambique bifatanya mu guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari.

Umubano w’ibi bihugu byombi watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo hashyirwagaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye hagati yabyo.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva ibikorwa by’umutekano byatangira muri Cabo Delgado, ibyihebe byirukanywe mu birindiro byabyo bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, byinshi bihungira mu mashyamba na ho bikaba byarakomeje guhigwa kugeza bitsinzwe.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage benshi bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwa remezo birimo amashanyarazi byongera gukora.
Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.
Muri Gashyantare 2026, Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti igenewe gufasha abaturage bari bahuye n’imyuzure.









