BREAKING

Imikino

APR Cycling Club yatangiye gushaka impano z’abato mu gusiganwa ku magare

Ikipe nshya ya APR Cycling Club yatangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi b’abahungu bakiri bato bafite impano yo gusiganwa ku magare, bari hagati y’imyaka 14 na 16, bazatangirana na yo mu marushanwa ategurwa na FERWACY.

Iyi gahunda yatangiye ku mugaragaro ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026 i Musanze, aho biteganyijwe ko izakomeza kugeza ku wa 20 Mata 2026, buri munsi kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

I Musanze, iki gikorwa cyabereye kuri Avenue Mikeno cyitabiriwe n’abana 31, bakoze isiganwa rigamije kugaragaza impano zabo mu gusiganwa ku magare.

Perezida wa APR Cycling Club, King Kayondo, yavuze ko abakinnyi bazatoranywa baziyongeraho abandi bake basanzwe bafite ubunararibonye muri uyu mukino.

Ati:
“Tuzagera hirya no hino mu gihugu mu minsi irindwi. Twahereye ku bahungu kuko ari bwo tugitangira, nyuma tuzareba n’abakobwa. Tuzafata n’abandi bakinnyi bane cyangwa batanu basanzwe bamenyereye, ariko icyo dushyize imbere ni ukuzamura abakinnyi bakiri bato.”

Yakomeje ashimangira ko iyi gahunda igamije inyungu z’igihe kirekire ku gihugu cyose, atari ikipe gusa.

Ati:
“Bagomba no gukomeza amasomo yabo. Inyungu izabonekamo si iya APR gusa, ni iy’u Rwanda. Turifuza ikipe ihamye izitabira amarushanwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Abana bemerewe kwitabira ni abavutse hagati ya 2010 na 2012, kandi ntibasabwa kuzana amagare cyangwa ibyangombwa bigaragaza ko basanzwe bakinira amakipe, ahubwo basabwa kuzana ikarita y’ishuri cyangwa icyemezo cy’amavuko, baherekejwe n’ababyeyi cyangwa abarera babo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje kandi ko n’abana basanzwe bakinira amakipe atandukanye muri “Rwanda Youth Racing Cup” bemerewe kwitabira, nyuma bakazaganira n’amakipe yabo mu gihe batoranywa.

Gahunda y’ikorwa mu gihugu hose:

  • Tariki ya 15 Mata: Rubavu (Stade Umuganda)
  • Tariki ya 16 Mata: Huye (Stade Huye)
  • Tariki ya 17 Mata: Rwamagana (St. Thérèse Clinic)
  • Tariki ya 18 Mata: Bugesera (Youth Center)
  • Tariki ya 19 Mata: Kigali (Parking ya Stade Amahoro)

Iyi gahunda igaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo gutegura abakinnyi bakiri bato bazavamo abahagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo abayobozi batangizaga igikorwa cya APR Cycling Club cyo gushaka abakinnyi bakiri bato bafite impano yo gusiganwa ku magare

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts