BREAKING

Imyidagaduro

Diamond Platnumz yateguje igitaramo i Kigali muri ‘Retro Tour’

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yatangaje ko azataramira i Kigali ku wa 29 Kanama 2026, mu bitaramo bye yise ‘Retro Tour’.

Ibi bitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye, aho azatangirira i Mwanza muri Tanzania ku wa 25 Mata 2026, akomereze i Dodoma na Mbeya, mbere yo kwerekeza mu bindi bihugu.

Uyu muhanzi azakomereza urugendo rwe muri Uganda ku wa 5 Kamena 2026, akazakomereza muri Maroc, mbere yo gusubira muri Tanzania mu bice bya Arusha na Tarime.

Ku wa 29 Kanama 2026, ni bwo Diamond Platnumz azagera i Kigali, aho ategerejwe n’abakunzi be benshi bamaze kumenyera ibitaramo bye bikomeye.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, azakomereza muri Zambia mbere yo kongera gusubira i Dar es Salaam, hanyuma asoze urugendo rwe muri Australia.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika, akaba yaranakoranye indirimbo n’abahanzi nyarwanda barimo Mico The Best, The Ben na Bruce Melodie.

Ni umwe kandi mu bahanzi bakunze gutumirwa i Kigali, aho abakunzi b’umuziki bakomeje kumugaragariza urukundo kuva mu 2015 ubwo yahataramiraga bwa mbere.

Aheruka kuhataramira mu 2023, aho yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards ndetse na Giants of Africa byabereye i Kigali.

Diamond Platnumz yateguje igitaramo i Kigali muri ‘Retro Tour’

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts