BREAKING

Imyidagaduro

Bulldogg yasimbujwe Kevin Kade mu bitaramo bya Iwacu Muzika

Umuraperi Bulldogg yasimbuye Kevin Kade mu bitaramo bya Iwacu Muzika bigiye gutangira  kuzenguruka intara zose z’igihugu.

Nyuma y’ uko Kevin Kade atangajwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention izabera I Dalas muri Leta Zunze Ubumwa z’ Amerika mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka, yahise asimbuzwa Bulldogg mu bahanzi bari kuzaririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika.

Ku ikubitiro Kevin Kade yari yatangazanyijwe na Juno Kizigenza, King James, Riderman, Ariel Ways, Nel Ngabo na Kivumbi King,  nk’abahanzi bazaririmba muri ibyo bitaramo. Ariko kuri ubu yamaze gusimbuzwa Ndayishimiye Bertrand wamamamye mu njyana ya Rap nka Bulldogg.

Bulldogg yongerewe mu bitaramo bya iwacu Muzika

Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.

Ku wa 26 Nyakanga 2025 bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.

Bulldogg ni umwe mu bahanzi b’ izina rikomeye mu muziki nyarwanda cyane cyane mu bakora injyana ya HipHop.

Yatangiye kumvikana mu 2008 ubwo yasohoraga indirimbo yise Umunsi w’ imperuka ariko izina rye riza kwamamara cyane ubwo yari mu itsinda rya Tuff Gang. Itsinda yabanagamo n’abaraperi bagenzi be Fireman, Green P, P Fla ndetse na Nyakwigendera Jay Polly.

Bulldogg ni umwe bahanzi b’izina rikomeye mu Rwanda

Si byo gusa kuko na nyuma y’ uko iri tsinda risenyutse, Bulldogg agakomeza wenyine, yakomeje gukuza izina rye n’ igikundiro bihambaye mu bakunzi ba muzika mu Rwanda.

Bulldogg yatangiye kumenyekana mu 2008 ubwo yasohoraga indirimbo Umunsi w’ imperuka

Mu ndirimbo ze zabiciye mu bihe byatambutse twavuga nka Customer care, Imfubyi, Coup d’etat, Nk’ umusaza, Puta yakoranye mu bihe bya vuba na Juno Kizegenza n’ izindi nyinshi cyane. Bulldogg kandi muri 2024 yashyize hanze Album ye yise Kemotherapy ndetse n’ indi yitwa Icyumba cy’ amategeko yafatanyije n’ umuraperi mugenzi we Riderman

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts