Benjah na MC Fabu, amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda, bahuriye mu mushinga wa Creative Collab Rwanda, ikigo gikora filime n’ibindi bihangano byifashisha ubwenge buhangano (AI), gifite intego yo kugeza impano z’Abanyarwanda n’Abanyafurika ku masoko mpuzamahanga.
Mu kiganiro na People TV, Benjah yavuze ko bashinze iki kigo bagamije guhuza abakora ibihangano muri Afurika n’abakiriya bo mu bihugu bitandukanye, bakabafasha kubona amahirwe yo kubyaza umusaruro impano zabo binyuze mu ikoranabuhanga n’ubufatanye.
Mu bikorwa bya Creative Collab harimo gutunganya filime hifashishijwe AI, gukora inkuru z’amashusho, kwamamaza no gufasha abahanzi n’ibigo gukoresha iryo koranabuhanga mu kwagura ibikorwa byabo.
Benjah na MC Fabu ni bande muri uyu mushinga?
Creative Collab Rwanda yashinzwe na Kagorora Benjamin uzwi nka Benjah, umuhanzi, producer akaba n’umuyobozi wa filime (Film Director).
Benjah yamenyekanye mu muziki nyarwanda ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya TBB ryarimo we, MC Tino na Ben. Uretse umuziki, afite ubunararibonye mu gutunganya filime no gukoresha ikoranabuhanga rya AI.

Afatanyije iki kigo na Fabien Gahizi uzwi nka MC Fabu, wamenyekanye nk’umuririmbyi mu Rwanda, aho yakoze indirimbo zirimo “Imbabura”. Kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ashinzwe gufasha mu guteza imbere ubucuruzi, kwamamaza no guhuza ibikorwa bya Creative Collab n’amasoko mpuzamahanga.
Aba bombi bakorana n’itsinda ry’urubyiruko rufite ubumenyi mu gukora filime no gutunganya amashusho.

Filime zabo zatangiye guhatana mu mahanga
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bya Creative Collab ni filime zifashisha ubwenge buhangano, zimwe muri zo zikaba zaratoranyijwe mu marushanwa mpuzamahanga.
Muri zo harimo “Twins Afar”, fillm ivuga inkuru y’abana b’ abakobwa b’ impanga batandukanye bakivuka .
Iyi filime yatoranyijwe mu marushanwa ya African AI Film Festival na Higgsfield Global Festival.

Hari kandi “Xenos Run Doctor”, na yo yakozwe na Creative Collab Rwanda, yatoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya Opus Global Festival Awards.
Ikindi gihangano ni “Igicaniro”, izwi mu Cyongereza nka “A Quiet Fire”, yayobowe na Benjah. Iyi filime yegukanye igihembo cya Audience Choice Award mu marushanwa ya Lift-Off Global Network.

Guhuza impano n’amasoko mpuzamahanga
Uretse gukora filime, Creative Collab Rwanda ifasha ibigo, abahanzi n’abandi bakora ibihangano gukoresha ikoranabuhanga rya AI, ikanahuza abanyempano bo muri Afurika n’abakiriya mpuzamahanga.
Uyu mushinga wa MC Fabu na Benjah ugamije gufasha abakora mu ruganda rw’ubuhanzi kubona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo, no kugaragaza ubushobozi bw’impano nyafurika ku rwego mpuzamahanga.









