Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, hari kubakwa hoteli y’inyenyeri enye ya Pasteur Bizimungu wahoze ari Perezida w’u Rwanda, umushinga uteganyijwe gutwara hafi miliyari 10 Frw, ukazaba urimo ibikorwa bitandukanye birimo kwakira inama, amafunguro no kwidagadura.
Iyi hoteli yubatswe ku buso bwa metero kare 3.000, kugeza ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igeze kuri 70%. Biteganyijwe ko nirangira izaba ifite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 1.000, restaurants enye, ubwogero, akabyiniro, parikingi ndetse n’ahantu ho kwakirira abantu hejuru y’inyubako (rooftop), hategeye ikiyaga cya Kivu n’ibirunga.
Pasteur Bizimungu yabwiye itangazamakuru ko intego ari uko iyi hoteli yazaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikazagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu ndetse igatanga akazi ku bantu bari hagati ya 300 na 400.
Ati: “Ni hoteli twifuza ko yagira inyenyeri enye.”
Yasobanuye ko amafaranga azakoreshwa mu kuyuzuza ashobora kurenga gato miliyari 10 Frw cyangwa akaba munsi yayo, bitewe n’ibizakenerwa kugira ngo imirimo yose irangire.
Nubwo inyubako igeze kure, igihe izuzurira kizaterwa ahanini no kubona ibikoresho n’ibisabwa mu gutunganya no kurimbisha imbere muri hoteli. Muri byo harimo ibikoresho byo mu byumba, ahakirirwa abashyitsi, amakaro n’ibindi bikoresho bizakoreshwa mu gutunganya inyubako.
Bizimungu yavuze ko nibamara kubona ibisabwa byose no kumenya aho bazabikura, imirimo isigaye ishobora kumara hagati y’umwaka n’umwaka n’igice.
Yongeyeho ko hari abashoramari bane bari kugirana ibiganiro na bo ku bijyanye no gucunga iyi hoteli. Ibiganiro birimo no kureba ibyifuzo by’abazayicunga, bishobora gutuma hari bimwe mu bigize inyubako bihinduka.
Ati: “Hari abashoramari turi kuganira bane bo kuyicunga, bamwe batubwira ko hari ibyifuzo byerekeye inyubako, ku buryo bimwe bishobora guhinduka.”
Hoteli izakira inama z’abantu 1.000 inarimo restaurants enye
Kimwe mu bintu byihariye by’ iyi hoteli ni icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 1.000 bicaye mu buryo buzwi nka “théâtre”, bukoreshwa mu nama n’ibindi bikorwa byitabirwa n’abantu benshi.
Bizimungu yavuze ko bagiranye ibiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo byakira inama mu turere, kugira ngo na two tubashe kwakira amahuriro atandukanye, harimo n’ayitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu byinshi.
Yagaragaje ko nubwo Rubavu izwi nk’ahantu hakurura abantu bashaka kuruhuka no kwidagadura, iyi hoteli izaba ifite n’ubushobozi bwo kwakira inama n’ibindi bikorwa by’imiryango n’ibigo bitandukanye.
Usibye icyumba cy’inama, iyi hoteli izaba irimo restaurants enye, ahantu hatandukanye ho kwicara hanze, aho abantu bazajya baruhukira, banywera ibinyobwa kandi bakumva umuziki, akabyiniro, ubwogero na parikingi.
Hejuru y’inyubako hazaba hari ahantu ho kwakirira abantu (rooftop), hazajya hafasha abahasura kwitegereza neza ikiyaga cya Kivu n’ibirunga, mu gihe barimo kuruhuka cyangwa kwidagadura.
Ibi Bizimungu abihuza n’amahirwe y’ubukerarugendo afite mu Karere ka Rubavu, aho abantu benshi bajya kuruhukira, gusura Amashyuza cyangwa gukomereza mu bice bikikije Pariki y’Ibirunga.
Igitekerezo cyo kubaka hoteli cyaturutse ku bukerarugendo bwa Rubavu
Bizimungu yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli cyaturutse ku mahirwe abona mu Karere ka Rubavu, cyane cyane ubushobozi ako karere gafite bwo kwakira abantu baba bakeneye kuruhuka nyuma y’igihe bamaze bakora.
Ati: “Kuba Gisenyi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bose, umuntu akaba amaze umwaka wose akora ataruhuka akaza ku Kivu kuruhuka, ni ho igitekerezo cyavuye.”
Yagaragaje ko ashaka kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo muri ako karere, binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari, harimo n’ibikorwa byo kwidagadura mu Kiyaga cya Kivu.
Ati: “Nitugira ubushobozi tuzagura ibikoresho byo gukoresha mu kwidagadura mu Kivu, imikino yo mu mazi, nk’umusanzu wacu twaha Abanyarwanda, kandi turanifuza kubyaza umusaruro amahirwe dufite nka Rubavu.”
Amashyuza na yo ni kimwe mu byatumye Bizimungu ahitamo gushora imari muri Rubavu, kuko ari ahantu hasurwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kuruhuka no kwidagadura.
Uyu mushinga kandi uzajyana no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga n’amateka by’aka karere. Bizimungu yavuze ko abazajya basura hoteli ye bazajya banasobanurirwa ahantu hatandukanye hafite amateka yihariye muri Rubavu, harimo Umusozi wa Nengo ufitanye isano n’Intambara ya Mbere y’Isi.
Ku bwe, kwakira abashyitsi ntibizagarukira gusa ku kubaha aho kuruhukira, ahubwo bizanajyana no kubafasha kumenya ahantu nyaburanga n’ibikorwa bitandukanye bashobora gusura no kwitabira muri aka karere.
COVID-19 yatumye umushinga utinda kurangira
Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu 2018, icyo gihe hakaba hari hateganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’imirimo kizaba cyarangiye mu 2022.
Gusa, gahunda yo kuyuzuza ntiyagenze uko byari biteganyijwe, kuko imirimo yatinze bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugeza mu 2000, ubwo yeguraga ku mirimo ya Perezida wa Repubulika. Nyuma yaje gufungwa, aza kurekurwa mu 2007. Kuva icyo gihe ntiyongeye kugira uruhare rugaragara muri politiki, ahubwo yibanda ku bikorwa bye bwite.











