Amani w’imyaka 27 yigaragaje cyane muri shampiyona ya Côte d’Ivoire Saison ya 2025/2026, aho yarangije ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 17, ibintu byatumye yifuzwa n’amakipe atandukanye mbere yo guhitamo kwerekeza muri APR FC.
APR FC yatangaje ko uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aho azaba ategerejweho kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bwari buyobowe na Cheick Djibril Outtara ndetse na William Mel Togui.
Kugeza ubu, APR FC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu marushanwa nyafurika, aho ikomeje kongeramo abakinnyi bafite ubunararibonye n’abagaragaje ubushobozi mu marushanwa atandukanye. Muri abo bakinnyi harimo na Ishimwe Christian wayijemo avuye muri Police FC.
Abakunzi b’iyi kipe bafite amatsiko yo kureba niba Amani Kouadio azakomeza gutanga umusaruro mwiza nkuko yabigaragaje muri Côte d’Ivoire, cyane ko hari benshi baje bakomeye bikarangira batitwaye neza.
Uyu mukinnyi asinyiye APR FC nyuma yo gutandukana n’abakinnyi barimo Aliou Souane, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude ndetse n’abandi bakivugwa ariko bataratangazwa. Ntabwo ari uyu gusa uzasinyishwa w’umunyamahanga kuko haravugwa kandi abandi barimo Ernan Siluane, Mamadou Zon ndetse n’abandi.










