BREAKING

Imyidagaduro

France Mpundu na Moctar bagiye kwibaruka

Umuhanzikazi France Mpundu yatangaje ko we n’umulunzi we Moctar bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, France Mpundu yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko atwite, ayaherekesha ubutumwa bugira buti: “Sinzi uko nabivuga gusa twafashe icyemezo cyo kubibereka. Moctance si inkuru y’urukundo rwatangiriye mu maso yanyu ahubwo ni amateka y’ubuzima bw’umuryango w’ibyamamare wamaze kunguka uwa gatatu.”

Ubutumwa France Mpundu yasangije abamukurikira kuri Instagram

Urukundo rwa France na Moctar rwamenyekanye cyane nyuma yo guhura no gukundanira mu kiganiro The Secret Story, aho Moctar yanamusabye ko bazabana akaramata. Kuva icyo gihe, bakomeje gukurikirwa n’abakunzi benshi bagaragaza ko bishimira umubano wabo.
Kwamamara no gukundwa kw’aba bombi byatumye Canal+ ibaha ikiganiro cyihariye kizajya cyerekana ubuzima bwabo bwa buri munsi. Iki kiganiro cyiswe Vie VIP kizajya gitambuka kuri Canal+ Magic, kikibanda ku mibereho yabo mu Rwanda no mu ngendo bakorera mu bindi bihugu.
Mu bice bya mbere by’iki kiganiro, abazagikurikirana bazabona urugendo aba bombi baherutse gukorera muri Zanzibar, aho Moctar yongeye kwambikira France Mpundu impeta mu rwego rwo gushimangira isezerano ry’urukundo rwabo.
France Mpundu na Moctar bamaze igihe bafata amashusho y’iki kiganiro, mu gihe abakunzi babo bategerezanyije amatsiko ibice byacyo bya mbere ndetse no kwakira inkuru y’imfura yabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts