Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Ugushyingo 2025, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge habereye imikino ya Phase ya gatatu ya Shampiyona ya Rwanda Amputee Football y’umwaka wa 2025–2026.

Ni imikino yakiniwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Tapis Rouge, aho yitabiriwe n’amakipe 17 arimo 5 y’abagore na 12 y’abagabo

Iyi phase ya gatatu yakomeje uruhererekane rw’imikino yatangiye mu kwezi kwa Nzeri na Ukwakira aho Phase ya mbere yabaye tariki 6 na 7 Nzeri 2025 i Rubavu. Mu gihe Phase ya kabiri yabereye i Musanze tariki 18 na19 Ukwakira 2025.

Imikino y’ iyi phase ya gatatu ikazakomeza no kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nabwo ikazabera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Aya marushanwa ategurwa na Rwanda Amputee Football Federation ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Intego y’iyi shampiyona ni uguteza imbere siporo y’abafite ubumuga no kwidagadura binyuze mu mikino ibaha amahirwe yo gukina ku rwego rw’igihugu no kurushanwa.
Uko imikino yagenze:
Mu bagore:
Nyarugenge 1-0 Muhanga
Musanze 1-0 Ngoma
Nyabihu 0-2 Musanze
Nyarugenge 1- 2 Kicukiro
Nyaza 0-0 Musanze
Mu bagabo:
Kicukio 8-0 Nyamasheke
UR Huye 0-2 Huye
Nyarugenge 0-1 Musanze
Nyabihu 0-3 Karongi
Rubavu 2-0 UR Huye
Huye 1-1 Nyamasheke










