BREAKING

Amakuru

Nshizirungu Hubert Bebe wakiniye”Amavubi”yasubukuye ibikorwa bye mu Rwanda

Kuva muri 2015 Nshizirungu Hubert Bebe yashinze ishuri ryigisha umupira w’amaguru aryita Future Football Academy. Ni ishuri ryaje guhagarara ubwo hari hatangiye ibikorwa byo kuvugurura Stade ya Kigali ya Nyamirambo ubwo yamaze kuvugururwa ikitwa Kigali Pele Stadium.
Aganira n’Itangazamakuru , Nshizirungu Hubert Bebe yagize ati “Future Football Academy ni ishuri ryatangiye 2015. Ibikorwa byaryo byasubitswe ubwo bavugururaga Stade ya Kigali i Nyamirambo kubera imbogamizi nyinshi zahise zizamo tubona tutazamura amafaranga twasabaga abana.Mu itangazo ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Future Football Academy yavuze ko yamaze gusubukura ibikorwa byayo aho mu minsi isanzwe abanyeshuri bari ku mashuri bazajya bakora imyitozo ku wa gatandatu no ku cyumweru naho mu gihe cy’ibiruhuko bagakora buri munsi.Uretse kuba ari umuyobozi wa Future Football Academy akaba na Techinical Director wa Kiyovu Sports Nshizirungu Hubert Bebe yakiniye ikipe y’igihugu, akinira kiyovu Sports na Rayon Sports kugeza kuri ubu bikaba bivugwa ko nta mukinnyi uragerageza gutera amashoti aremereye nk’ayo tacyebaga.Nshizirungu, ni umugabo yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite. Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu Sports (1992 na 1993).

Furure Football Academy ya Nshizirungu Hubert Bebe yatangiye muri 2025

 

Ibikorwa bya Furure Football Academy byahagaze ubwo Kigali pele Stadium yari igiye kuvugururwa

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts