BREAKING

Imyidagaduro

Byari ibicika mu gitaramo INKA cy’itorero Inyamibwa

Itorero Inyamibwa  rimaze kumenyekana mu mbyino gakondo ryakoze igitaramo ryise ‘Igitaramo cy’Inka’, cyari kigamije kongera gukundisha abantu inka, kongera kubibutsa umuco wo kugabirana ndetse no kubibutsa isano umuntu afitanye n’inka.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, cyitabiriwe n’abantu batandukanye.

Iki gitaramo cyari cyitezwe na benshi cyaririmbyemo Inyamibwa n’abandi bahanzi batandukanye banyuze ku rubyiniro basuhuza abari bitabiriye barimo Massamba Intore, Ange na Pamella, Jules Sentore ndetse na Muyango Jean Marie Vianney uri mu bubatse izina mu muziki nyarwanda.

Itorero Inyamibwa AERG niyo yabimburiye abandi bahanzi ahagana saa moya zirengaho iminota, iri torero ryabyinnye imbyino zitandukanye zashimishije benshi cyane ko ryaserutse mu buryo bwari bubereye amaso.

Mu kwerekana ubusobanuro bw’iki gitaramo banyujijemo baza ku rubyiniro bafite amashusho y’inka, cyane ko yari yo ntego nyir’izina yacyo.

Uretse gucinya akadiho kandi banyuzagamo bakifashisha abaririmbyi bafite muri iri torero bashoboye kugorora amajwi baririmbaga indirimbo zitandukanye zo hambere.

Mu zo baririmbye zizwi harimo nka “Gakoni k’Abakobwa” ya Mavenge Sudi n’izindi bavangagamo umudiho gakondo no guhindura ijwi bikaryohera benshi.

Iki gitaramo kijya gusozwa abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda mu njyana gakondo barimo Massamba bahawe umwanya bakora mu nganzo, abakunzi babo bataha nta ngingimira.

Itorero Inyamibwa AERG ryaherukaga gukora igitaramo gikomeye umwaka ushize.
Icyo gihe bakoze icyo bise ‘Inkuru ya 30’ cyari gifite igisobanuro gikomeye gisanishwa n’amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bari bamaze imyaka 30 babohowe nyuma y’indi ingana ityo bari mu buhungiro.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, tariki 23 Werurwe 2024, cyari kigamije kugaragaza ukuntu Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bamaze imyaka 30 bategura kubohora igihugu cyabo.

Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo byibanda ku muco w’u Rwanda.

Ubu iri torero ryizihizaga imyaka 27 ishize rishinzwe kuko ryatangiye ari itorero ry’abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge ariko, nyuma y’imyaka 27 ishize y’urugendo rurerure rimaze kuba ubukombe.

masamba yaririmbye muri ii gitaramo

Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose. Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri, mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba na Afurika yose muri rusange.

Ange na Pamela hamwe na Muyango

Imyaka 27 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi. Umwaka wa 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts